Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rubavu: Nta parikingi n’imwe abamotari bagira

Friday 29 August 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu bamotari bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Rubavu, bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura aho baparika. Aba bamotari bavuga ko nta parkingi n’imwe bagira, muri kano karere.



Iki kibazo cyo kubura aho baparika, bakigaragaza nk’igikwiye kwitabwaho, kigashakirwa igisubizo.

Umwe yagize ati"Nta parikingi nimwe nzi y’abamotari hano i Rubavu, aho basigaye baratwimuriye kuri gare ni mu muhanda, waparika imbere ya boutique umuntu akaba aragufashe ngo uratanga amafaranga, akagufatira casque".

Undi nawe ati" Ikibazo cya parikingi cyo ni ikibazo rusange, batwubakira parkingi z’abamotari".

Kubura parikingi kuri bano bamotari bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo gucibwa amafaranga kuko baparitse ahatemewe.

Yagize ati" Ni ukuvugango aho umugenzi aguhagarikiye urahahagara, rero abasekirite baraguhagarika, bakakwandikira amakosa menshi umuntu aba atanazi.

Baboneraho gusaba ababishinzwe gukemura kino kibazo, bakajya babona aho baparika.

Kuri iki kibazo, SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwand mu Ntara y’Iburengerazuba agaragaza ko kizwi n’inzego zibishinzwe, kandi zifatanyije zatangiye kugishakira igusubizo.



Yagize ati" Ngirango hamwe byatangiye kugenda bikemuka by’umwihariko muri Rubavu, turimo gukorana n’akarere, urugero n’abaha ni ahahoze imbere ya gare, bagiye bashakirwa amaparikingi, mu buryo budateza impanuka, rero akarere n’abandi bashinzwe gushyiraho parikingi barimo gukorana n’izindi nzego ndetse na polisi mu gufatanya kugirango habeho imikoranire byiza, no kugirango abamotari babone aho baparika".

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru