Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyabisusa, mu Kagari ka Kinigi, ho mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bamaze igihe kirenga umwaka nta mazi arangwa ku ivomero rusange ribarizwa muri uyu mudugu.
Ubwo twagera kuri rino vomera twasanze bigararaga ko ryakamye, kandi bigaragara ko nta mazi ahaheruka.
Nizeyimana Vincent na Ndagijimana Eric, ni bamwe mu baturage bagaragaza ingaruka, bagize zo kubura amazi, bakaboneraho gusaba ababishinzwe gukemura kino kibazo mu maguru mashya.
Nizeyimana Vincent yagize ati: "Ni igihe kinini, baravuze ngo robine yapfuye, guhera icyo gihe ntabwo bari baza kuyikora; nta mazi dufite, ubwo tukababwira ko robine yapfuye, tuzabaho nta mazi? Ngo bazayikora, bikarangira gutyo, ahantu hari amazi kugira ngo tuhagere ni urugendo runini cyane".
Ndagijimana Eric, nawe yunzemo agira ati: "Byaraduhungabanyije cyane, mudukorere ubuvugizi, ibikoresho byarapfuye biraho babura ababikora.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo maze duhamagara kuri telefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi, Habimana Leonard, atubwira ko kino kibazo akizi, kandi ko cyakorewe ubuvugizi.
Yagize ati: "Icyo kibazo cyo kirazwi, twakoze ubuvugizi ku murenge, imiyoboro dukoresha ni uwa Mbona uva muri Rutsiro, ariko amazi aturaka i Mbona muri Rutsiro, kubera abafatabuguzi abakiriya bagiye baba benshi, amazi akunda kutugeraho hano mu kagari, ishuro nkeya, nk’ishuro imwe mu cyumweru.
Yakomeje agira ati: "Ubwo rero icyo kibazo kimaze kugarara, natwe twakoze ubuvugizi ku murenge, ku murenge nabo bavugana no ku karere, batubwira ko ikibazo bari kugikurikirana; buriya bazagishyira muri budge (ingengo y’imari) yuyu mwaka, kugira ngo barebe uburyo bakongera amazi.
Gusa uyu muyobozi ntiyemeranya n’abavuga ko kino kibazo kimaze igihe kirenga umwaka.
Yakomeje agira ati: "Oya ntabwo umwaka urenze, ni ayo bakoresha ku ishuri, nonese baba bakoresha iki? Ko nziko haba aho bategurira ifunguro ry’abanyeshuri n’abaturage bahatuye ubwabo muri rusange niyo bakoresha, ahubwo nuko aza gake mu cyumweru, naho ntabwo umwaka ugezemo.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi ahagije kandi ntabwo kiri muri uyu mudugu gusa wa Nyabisusa gusa muri kano kagari, kiri no mu Mudugudu wa Karambi. Iki akaba ari ikibazo kimaze igihe hamwe na hamwe mu Karere ka Rubavu by’umwihariko muri uyu Murenge wa Nyamyumba.
Yanditswe na Eulade Mahirwe




















