Abarimu bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabuga ruherereye mu Murenge wa Mbuye baratabaza inzego zibishinzwe ngo zikurikirane akarengane bari gukorerwa n’Umuyobozi w’ikigo, aho hari n’uwo byarenze agerageza kwiyahura Imana ikinga akaboko.
Ibibazo by’abo barimu byatangiye mu minsi icyenda ishize aho abarimu 9 mu 10 bigisha kuri iki kigo mu mashuri yisumbuye, atari abanza, bashinja umuyobozi wacyo kubahoza ku nkeke, ko bari mu marembera yo kwirukanwa, bigatuma umwe muri bo ananirwa kubyakira agashaka kwiyambura ubuzima.
Imbarutso y’uko kuvamo umwe akagerageza kwiyahura ni ibaruwa yandikiwe umwe ashinjwa kwivanga mu nshingano, kubusuzugura no gusuzugura abarimu abarimu bagenzi be.
Umwe mu barimu bemeye gutanga ubuhamya ku byabaye, babwiye TV 1 ko bumvise ko uwo mwalimu yiyahuye saa munani ariko yari yahawe ibaruwa imushinja ibirego bye saa tanu.
Yagize ati "Kuva umuyobozi yaza ntabwo yigeze avuga neza na rimwe, yahoraga avuga ko abarimu bose ngo bananiranye, abo muri segonderi (ayisumbuye), noneho cyane cyane uwonguwo wiyahuye, aho yamusangaga muri staff (mu cyumba cy’abarimu) ari mu masaha ye yo kuruhuka (free time) hayitaga amubwira nabi akamutuka."
Undi nawe yagize ati "Akaba ari ibyo ahoza mu kanwa ke, atwirukansa ngo ntitwemerewe kwicara muri salle y’abarimu mu gihe cy’ikiruhuko ku mwalimu, tukirirwa tuzerera aho mu kigo twabuze naho dutegurira amasomo; akaba ari cyo cyatumye umwe byananiye kwihangana yafata uriya mwanzuro."
Undi nawe yeruye ko ibyo umuyobozi w’ikigo abakorera birimi iterabwoba, ihungabanyabakozi, bose bakifuza ko bayoborwa nundi.
Umuyobozi w’iki Kigo, Uwamahoro Claudine, yabanje gutangaza ko nta mwalimu numwe azi bafitanye ikibazo, asobanura ko ubwo abarimu bari bagiye kuruhuka ku karuhuko gato ka saa Sita, bahindukiye bagiye gutanga ikizamini cya Kabiri nibwo bumvise inkuru y’incamugongo ko hari umwalimu wagerageje kwiyahura gusa ntiyapfa akajyanwa kwa muganga giitaraganya.
Yagize ati "Ibaruwa imusaba ibisobanuro mu kazi koko yarayibonye, ariko ntabwo nayihuza n’ibyo, byo kugerageza kwiyahura. Nta mwalimu dufitanye ikibazo na kimwe."
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko bamenye icyo kibazo kandi bagiye kugikurikirana.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko buri umwe, yaba umuyobozo w’Ikigo cyangwa abarimu buri umwe akwiye kumenya inshingano ze.
Aba barimu bavuga ko ikibazo cyabo bigoye kugira ngo kizumvwe n’ubuyobozi butandukanye kuko uwo muyobozi w’Ikigo umugabo we ari we ushinzwe uburezi mu Mureneg wa Mbuye bisa no kurega uwo uregera.















