Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rusizi:Abaje gushungera mwarimu wishe umupolisi batashye bimyiza imoso

Monday 22 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Alfred Ntakirutimana

Mu minsi ishize mu kagari ka karenge mu murenge wa Rwimbogo,haherutse kugaragra umurambo w’umupolisi wishwe ateraguwe ibyuma mu iperereza ry’ibanze ubugenza cyaha bwatangaje ko bwafashe abantu 3 bakekwaho kugira uruhare murupfu rwe.

Kuri uyu wagatanu tariki ya 19/5/2023 abaturage bari bahamagawe ku biro by’uyu murenge wa Rwimbogo mu nteko y’abaturage batangarizwa ko RIB iribuze kubereka aba bakekwaho kwica “PC Sibomana Simeon”

Abari baje mu nama baziko bari bwerekwe abakekwa kwica uyu mupolisi batashye bimyiza imoso,‘Twebwe turababaye kuba batamuzanye ngo tumubone,nibura ngo binabere abakiri bato urugero “UMURERWA THERESE umwe mubarage bo mu murenge wa Rwimbogo wari waje muri iyi nama.

Uru rupfu rwakangaranyije benshi muri aka gace dore ko hari nabafite impungenge zo kongera kugenda nijoro uyu yagize ati”aha muri akagace hari ubujura ndetse n’urugomo rwahato nahato,mperutse kwibwa ingurube ndatabaza mbura n’umwe wantabara yewe n’ubuyobozi nti bugutabara,kuba rero bishe uyu mupolisi biduteye impungenge kuko ubasha kwica umupolisi twe nk’abaturage urumva yaturebera izuba?”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yabwiye aba baturage ko impamvu batabazanye ngo berekwe abaturage aruko hakiri byinshi bikiri gukorwaho iperereza yagize ati:”mwihangane impamvu tutazanye mwarimu n’abandi bakekwa kwica uriya mu polisi uko hari ibikiri mu iperereza “.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke avuga ko uyu mwarimu avuga ko abakekwa harimo umwarimu nkuko iki kinyamakuru cyari cyabitangarijwe n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu na RIB hafashwe Nkejuwimye Desire, Iradukunda Pacifique na Ndayisaba Joyeux, bakekwaho kwica PC Sibomana Simeon, Umupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi.

Aha muri uyu murenge n’ubundi iri joro haraye hatoraguwe undi Murambo w’umugabo wakoraga akazi ko kurara izamu mu kigo cya “TSS NTENYI”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru