Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rusizi: Mu mezi abiri ingo 7697 zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Umuyoboro ukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rusizi uzaha umuriro ingo 7697, ugeze kure wubakwa ku buryo mu gihe kitarenze amezi abiri izi ngo zose zizaba zicana. Ubu izisaga 4383 zatangiye gucana.

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rusizi, avuga ko gatuwe n’ingo ibihumbi 95 muri zo izigera kuri 60% zifite amashanyarazi zirimo izisaga 54% zifite ayo zafatiye ku muyoboro mugari, izindi zikaba zifite aturuka ku mirasire y’izuba.

Akomeza avuga ko umushinga mushya wo gukwirakwiza amashanyarazi mu Mirenge yari atarageramo wabanje kudindizwa na rwiyemezamirimo witwa Overseas Infrastructure Alliance (OIA) wari waratsindiye isoko mu 2017 agomba kuba yarawurangije mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ariko akananirwa kurangiza imirimo.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa REG bwaje gufata umwanzuro ko rwiyemezamirimo ahagarara REG ikabyikorera. Ubu, tumaze amezi ane twiyubakira uyu muyoboro kandi ugiye kugera ku musozo kuko kuri Noheli 2019 izi ngo zose uko ari 7697 zizaba zicana.”

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rusizi igeze kure, kandi gahunda ya Leta iteganya ko muri 2024 bose bazaba bafite amashanyarazi, ngo hashyizweho ikigega cyunganira mu by’ubushobozi binyuze muri SACCO abaturage batuye kure y’ahubatse imiyoboro, bagahabwa inguzanyo yo gufata imirasire y’izuba.

Umurenge wa Gikundamvura n’uwa Nkungu ni imwe mu yamaze kugerwaho n’amashanyarazi muri uyu mushinga mushya. Ubu abahatuye akanyamuneza ni kose n’icyizere cy’iterambere rizanwa n’amashanyarazi.

Mukamana Annonciata yagize ati “Umwana yafatwaga n’uburwayi nijoro ukabura uko ubigenza kubera umwijima, ubu ni ukujya ugira ikibazo nijoro ugahita ucana itara, ukagikemura habona.”

Dusengimana Alphonse wo mu Murenge wa Gikundamvura avuga ko kuba nta muriro bari bafite hari byinshi batabashaga gukora ariko ubu bakaba bagiye gutangira kwiteza imbere.

Ati “Navuganye na bagenzi banjye ko twakwishyira hamwe tugashinga ahantu twazajya tubariza inzugi, intebe, n’ibindi bikoresho bikenerwa hano iwacu.”

Akomeza avuga ko bakoreshaga umwanya ungana n’isaha bajya kwiyogoshesha, gushesha no gushaka ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi.

Kanyandekwe Jean w’imyaka 70, atuye mu Murenge wa Nkungu yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko n’ubwo ari gusaza ariko anejejwe n’uko abana be ari kubasiga ahantu heza.

Inkuru y’UMUSEKE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru