Ubuyobozi bw’umuryango never again Rwanda buvuga ko mu bushakashatsi bwakoze bwasanze amakimbirane ashingiye ku moko ari ikibazo gikomeye.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze agamije gukiza ibikomere bishingiye ku mateka umuryango nyarwanda wanyuzemo. Mu bayitabiriye harimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi b’amashami atandukanye mu karere, abahagarariye Ibuka na Avega ku rwego rw’imirenge.
Kuva jenoside yahagarikwa ni ingabo za RPA mu mwaka w’1994 ntihabura kugaragara abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse kuri ubu hakaba hari nabo igaragaraho baravutse nyuma ya Jenoside.
Mukandahungwa Cansirida uhagarariye umuryango Avega Agahozo mu murenge wa Gihundwe avuga ko aho atuye naho hari umubyeyi wabibyemo abana be ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yabababazaga uko babakiriye mu bukwe maze akababwira ko impamvu bahaye abarokotse Jenoside inzoga zipfundikiye bo bakabaha inzagwa gusa ngo baramuganirije ariko ntiyabyemera ariko abo bana barabimushinjije.
Kimwe na mugenzi we Innocent Karimuntumba umwe mu bahuguwe avuga ko mu murenge wa Gashonga atuyemo hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ikagaragara ku musore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Yagize ati " Hagaragaye umuntu w’imyaka 29 wavutse nyuma ya Jenoside, wagaragaye atoteza uwarokotse jenoside yakorewe akamubwira ko iyo abonye umututsi inzoka ye (yo mu nda) imurya. Urumva ko ari ibyo yabwiwe n’abantu kuko jenoside yabaye atariho.
Agaruka ku kuba ibikomere byinshi by’abarokotse jenoside akenshi babiterwa no kuba hari bamwe mu bashyira ingengabitekerezo ya Jenoside mu bakiri bato, Claver Gatabazi, umukozi wa Never Again Rwanda ushinzwe gahunda yo kubakaka Amahoro, gucyemura amakimbirane no gukumira Jenoside, avuga ko ikintu gikomeye basanze mu muryango nyarwanda abantu benshi bahura n’ikibazo gishingiye ku ivangura rishingiye ku moko agasanga bidakumiriwe byateza ikindi kibazo.
Yagize ati " Bijyanye no kurebera hamwe ibikomere amateka ya Jenoside abatutsi nk’ibikomere amakimbirane mu miryango nyarwanda nk’ibikomere bikomoka bikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi, ibyo rero twasanze 42% abenshi bafite ibikomere ko babuze abantu by’umwihariko mu gihe cya Jenoside. Ikintu twasanze kirimo kandi kinakomeye nuko 19,9% twasanze mu muryango nyarwanda by’umwihariko mu ngo abenshi bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa gishingiye ku moko, iyindi 19,2% nabo dusanga abantu benshi bagira ikibazo cy’ivangura naryo rishingiye ku moko. ugasanga rero ibi bintu tutabikumiye hakiri kare bishobora kuzongera bigateza ikindi kibazo.
Akomeza agira ati " Ni nayo mpamvu mu byo twigisha byose tugaruramo ni ihame rya ndi umunyarwanda ryo kumva ko nta moko ahari, ubwoko ari abanyarwanda. Ni nayo mpamvu mu mahugurwa dutanga tugaruka ku kintu kibitekereno bikiri mu mitima y’abanyarwanda batari barekura ngo bumve ko ntawe ugomba kugirira nabi undi kuko ari mu bwoko bwahigwaga cg butahigwaga."
Innocent Patrick Munyurwa ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi avuga ko hari icyo bakuye muri aya Mahugurwa kigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati " Icyo dukuyemo ni Ubumenyi kuburyo bashobora kumenya umuntu ufite ibikomere bitandukanye bakamenya uko bamwakira ndetse bakanamuha serivise nziza kuburyo bitamukomeretsa. Yego n’abandi banyarwanda turabafite bafite ibikomere mu buryo butandukanye ariko by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi baracyafite ibikomere, niyo mpamvu Ubumenyi nk’ubu buba bucyenewe kugirango umenye koko niba umuntu agifite ibikomere hanyuma umenye uko umwakira kugirango ucyemure ikibazo cye adakomeretse."
Mu gihe cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, muri uyu mwaka wa 2025 hagaragaye ingengabitekerezo za jenoside 207, inyinshi zikaba zaravuye mu Ntara y’Iburengerazuba.





















