Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: bamaze imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka baguraniwe ngo hubakwe ishuri

Tuesday 30 September 2025
    Yasomwe na

Abaturage baguraniwe ubutaka bukubakwaho ishuri rya G.S Pera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko hashize imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwaho baguraniwe, bagasaba ubuyobozi ko bwacyemura iki kibazo.

Umwe muri bo yagize ati "Baratubwira ngo uko bazahereza abandi basigaranye imirima hafi y’amashuri nibyo natwe bazaduh. Abasigaranye imirima baza kubahereza ibyangombwa by’ubutaka, kuva bamara kubibona twatangiye twirukanka imyaka igiye kuba hafi ine ibyo byangombwa tutarabibona twagiye kubaza ku murenge Baratubwira ngo ni mutegereze kugeza na n’ubu."

Mugenzi we yunzemo ati "ntabwo duhinga ngo tweze kuri ubu butaka batuguraniye ariko baduhaye ibyangombwa by’ubutaka umuntu byamufasha kubona uko yagera ku mafaranga."

Aba baturage ubwo bumvaga mu masambu yabo hagiye kubakwa iri shuri babyakiriye neza ndetse bemera gutanga ubwo butaka ndetse barabaguranira babaha ubutaka ahazwi nko ku musozi wa kibangira gusa ngo hashize imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka.


Ahubatswe iri shuri hahoze ari mu butaka bw’Abaturage.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Habimana Alfred, avuga ko ikibazo cyabo kiri hafi yo gucyemuka.


Alfred Habimana, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ahamya ko iki kibazo kigiye gukemuka

Ati "Abaturage batanze ubutaka reta irabaguranira ahubatswe G.S Pera ikibazo kiri hafi yo gucyemuka, ikiri gukorwa ni inzira yo kugirango ubutaka buve kuri reta bubandikweho."

Kugeza ubu abagera kuri 11 nibo bavuga ko bamaze imyaka ine basiragira ku byangombwa by’ubutaka bahawe ubwo baguraniraga ahubatswe urwunge rw’amashuri rwa Pera.

NDOLI Sitio

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru