Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rutsiro: Abahinzi ba kawa bavuga ko bashyirirwaho ibiciro mu buryo budasonutse

Monday 6 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahinzi b’ikawa bo mu mudugu wa Bunnyari, mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro barinubira ibiciro bihindagurika bya kawa, bakavuga ko abazibagurira bahindura ibiciro byazo uko bashatse kandi mu buryo budasonutse.

Umwe muri aba bahinzi, witwa Ndagijimana Innocent, utuye muri uyu mudugu nawe avuga ko iki kibazo gihari, ndetse akagaragaza ko byabashyize mu rujijo kuko batazi icyibitera.

Ati: "Guhinduranya ibiciro bagashyira kuri 800, bakongera bakagabanya 600, ibyo bintu twayobewe uko bimeze, baba bashaka kutwungukaho. Ubu baragurisha 650 kandi ejobundi bari bagurishije kuri 800".

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, yavuze ko igiciro cyahizweho na NAEB ari Frw 480, ku kilo cy’ikawa z’ibitumbwe, bityo ko ugura izi kawa atagomba kujya munsi y’aya mafaranga, agasaba abahinzi ba kawa kujya bashishoza mu gihe bagiye kuzigurisha.

Yagize ati: "Ngira ngo icyo kintu NAEB yagihayeho umurongo; ubundi ku cyiro cy’ibitumbwe ntabwo kigomba kurenza amafaranga 480 ku kilo, umuturage ari kugurisha. Rero yaba ari inyungu ku muturage aramutse abonye 500, 600, gusa icyo twebwe tureba nuko atajya munsi ya 480, aba ashyizweho na NAEB".

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere duhingwamo ikawa mu Rwanda, ndetse hakaba hari n’inganda zifasha mu gutunganya umusaruro wazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru