Bamwe mu batuye n’abakorera mu murenge wa Musasa by’umwihariko mu Isanteri ya Gisiza, batewe impungenge n’abana bataye ishuri, basigaye bakora akazi ko kwikorera imizigo, harimo inanasi zijyanywe ku isoko, mu gihe abandi bagiye ku ishuri.
Ubwo twagera muri iyi isantera ya Gisiza, mu masaya saa sita z’amanyawa twasahanze abana, bari bazanye inanasi zo gucuruza muri iyi santeri, mu gihe abandi bagiye ku ishuri, ubwo twabegereye ngo bagire icyo batubwira, kuri iyi myitwarire bakabyanga bagahita biruka.
Twavuganye na bamwe mu baturage twasanze hano muri iyi santeri, icyakora batanga impamvu zitandukanye zituma aba bana bareka ishuri, bakagana imirimo y’ingufu.
Nyirahabimana Marire Goreth, n’imwe muri bano baturage ukorera muri iyi Santeri ya Gisiza, agaragaza impamvu abona itera aba bana kuva mu ishuri, bakajya gukora imirimo y’ingufu.
Yagize ati" Ikibazo kiraboneka ku bana, hari abana bananira ababyeyi, bakava mu ishuri, ibyo bibaho ku babyeyi, hari ababyeyi bananiwe n’abana, abana bakabananira bakaza kwirirwa hano mu isoko.
Yakomeje agira ati" Ikintu twasaba, ni ukuvuga ngo, ni ugufashanya n’ubundi, nkabo bana, bibaye ngombwa, bakareba kuntu badufasha, bakabaha ingororamuco wenda, kuko hari abana bananira ababyeyi".
Undi muturage nawe watubwiye ko yitwa Marie Solange, ukorera muri iyi Santeri ya Gisiza, nawe agaragaza impamvu abona, abana nkaba batagana ishuri.
Yagize ati" Ikibazo cya bariya bana ntabwo nakimenya, kuko bariya bana baba bavuye mu misozi, ni hakurya kandi njyewe ndi uwa hano, ntabwo namenye ikibazo cyabo, impamvu batajya ku ishuri.
Yakomeje agira ati" Bariya bana rero impamvu, bashobora kuba ari uko bahembwa amafaranga menshi, bakaba wenda bituma ariyo mpamvu batajya ku ishuri, kuko ashobora gutura umutwaro w’inanasi bakamuha igihumbi (1000), wenda bigatuma atajya ku ishuri, ntabwo mbizi njye niko mbitekereza, ntabwo mbizi niba hari iyindi mpamvu".
Uyu muturage avuga ko nubwo hari ubwo haba umukwabo wo gushakisha abana bataye ishuri hano, ariko abona bikorwa mu buryo budahagije.
At" Abayobozi bijya binyuramo rimwe na rimwe, bagakora umukwabu, bakajya bafata abana, ariko iyo bari gufata abana nabo ntabwo baza, ntabwo bagera hano mu isoko, ubwo rero abayobozi baza gufata ari nko ku munsi w’isoko ku wa Gatatu akenshi".
Uyu kandi asaba inzego birebaba kurusha ingambo mu guhangana niki kibazo.
Yakomeje agira ati" Icyo twabasaba, navuga ko ari ugukaza umwete, wenda se bakajya baza no kureba mu mu byizi, bababona bakabasubiza ku ishuri".
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga kuri kino, maze duhamagara kuri telephone, Umuyobozi waka Karere w’Ungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Abaganwa Marie Chantal, gusa ntabwo yabashije kutwitaba.
Yanditswe na Eulade Mahirwe


















