Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Bagaragaza ko bashyizwe mu byago n’urukuta rwubatswe hejuru y’amazu batuyemo

Friday 30 January 2026
    Yasomwe na

Hari abaturage batuye mu isanteri yahitwa ku Ishusho, mu Karere ka Rutsiro, bagaragaza ko batewe impungenge n’urukuta rwubatswe hejuru y’amazu batuyemo, rukaba rwaratangiye no gusenyuka none rukaba rukomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu muhanda uri kubakwa ndetse ukaba waracishijwe mu Isanteri yahitwa ku Ishusho werekeza ku Kariba mu Kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Icyakora muri iyi Santeri yo ku Ishusho mu rwego rwo gutangira uyu umuhanda hubatswe urukuta hifashishwe ibikoresho birimo amabuye, icyakora rwubakwa hejuru y’amazu y’abantu, byongeye kandi uru rukuta rwaje no kugwa ku buryo bamwe mu barwegereye batuye hafi yarwo bagaragaza ko rubateye impungenge bityo rukaba rwarashyize ubuzima bwabo mu kaga.


Uru rukuta rwatangiye gusenyuka, kandi rwegeranye n’amazu y’abaturage

Umwe muri bano baturage yagize ati "Babyubatse nabi, noneho biraza bimwe, none babonye bimeze gutya, ndababwira, ko mwabyubatse mbabarira, mukandengera, ko umuhanda mwari mwawupimye gutya, mukaza mukageza ku rugi rwanjye, rwose ibi bintu muri gukora bizabahira?".

Undi muturage nawe ugararagaza zino mpungenge ndetse n’uburyo rwubatsemo akaba abinenga dore abona ko rudakomeye, yagize ati" Twarababwiye none ko mwubatse iki gikuta, tukaba tugera ahandi tugasanga ibikuta bitubatse nk’ibindi, hariya ku ishuri ko bacyubatse, hakaba harimo beto n’ibyuma, ubu butaka mubona mudashaka kutwica?".


Umwe mu baturage ugaragaza ikibazo cy’urukuta rubashyize mu kaga.

"Ngo muzibe ubutaka ni ubwa reta, icyo gihe niko umwe yavuyemo aratubwura ngo ni ubwa reta, na Visi Meya twarabimubwiye bahari".

Aba baturage basaba ko babarirwa bakishyurwa ku mitungo yabo yegeranye nuru rukuta mu rwego rwo kwirinda ibyago rushobora kuzabateza.

Izi mpungenge zigaragazwa naba baturage zishimangirwa kandi na bamwe mu baturanyi babo babona akaga uru rukuta rushobora kubateza.

Munyamahoro Muhizi Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, nawe agaragaza ko yemera izi mpungenge zigaragazwa naba baturage kandi ko bamaze kwimurwa ngo usibye umwe uyu muyobozi avuga yatsimbaraye akanga kuva aha hantu.


Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza.

Yagize ati "Akarere kambwiye ko twabareba, bakimuka, akarere kagakomeza kakabishyurira, ubukode kugeza igihe bazahabwa mafaranga y’ingurane kuko barababariye, babiri bavamo hasigaramo umwe yanga kwimuka ngo azimuka aruko yabonye amafaranga y’inzu, kubera ko afite uburwayi, afite uburwayi bwo mu mutwe, kubimusonurira ngo umubwire ngo inzu yarabariwe ntabwo ugomba kuyibamo uri mu danger ( mu byago) ni ikibazo".

Icyakora nubwo uyu muyobozi avuga gutya bigaragara ko hakira abaturage barenze umwe bagituye hafi y’uru rukuta kandi bagaragaza ko rubateje impungenge.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru