Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Rutunga Venant ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe i Kigali

Monday 26 July 2021
    Yasomwe na

Umunyarwanda Rutunga Venant wabaga mu Buholandi akurikiranyweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yegejejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu mugoroba.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi yavuze ko yoherejwe n’Ubuholandi kugira ngo acirwe imanza ku ruhare muri Jenoside akekwaho n’u Rwanda yaba yarakoreye mu Ntara y’Amajyepfo hahoze ari muri Perefegitura ya Butare kuko yari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyahoze ari icy’ubuhinzi.

Yakomeje agira ati “Hari ibikorwa tumukekaho bifatika birimo ibikorwa byo kuba aregwa abantu bishwe, ibikorwa byo gutanag imbunda, gutanga ibikoresho gakondo byakoreshejwe mu kwica abatutsi n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa Rutunga yaba yarikoreye ku giti cye hakaba n’ibindi yaba yarafatanyijemo n’abandi bigize ibyaha bitatu, Icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kurimbura inyokomuntu n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica.

U Rwanda ni rwo rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, arafatwa ndetse anyuzwa mu nkino zo mu Buholandi asabirwa koherezwa biremezwa n’inkiko.

Rutunga Venant abaye uwa kane woherejwe muri Batandatu Ubuholandi bwagize icyo bukoraho mu kubazwa ibyo akekwaho no kuburanishwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aje akurikira Rugema Jean Baptiste ukuburanishwa na Iyamuremye Jean Claude wakatiwe imyaka 25.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru