Mu nama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, Minisiteri y’uburezi ivugako uburezi bwa mbere y’1994 bwari hasi ku butaka kuko akenshi bwari bushingiye ku ihezwa rya bamwe kandi ko Leta yagombye kubwubaka ihereye ku busa kuko hari amashuri yari yarashenwe ndetse n’abarimu benshi barishwe.
Ibi Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yabigarutseho mu nama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, aho yagaragaje uko uburezi bw’u Rwanda buhagaze, anashimangirako bwazamutse ku rwego rushimishije.
Avuga ko mbere ya Jenoside amashuri y’inshuke yari mbarwa,ubu ngubu abana ibihumbi 680, bari mu mashuri y’incuke bategurwamo gutangira amashuri abanza. Mu mashuri yisumbuye mbere ya jenoside higaga abanyeshuri ibihumbi 37,uyu munsi hari abana biga mu mashuri yisumbuye bagera ku bihumbi 787 bakaba barikubye inshuro zirenga 20. Minisitiri Joseph Nsengimana avuagako ibi bigaragaza iterambere ry’uburezi.
Kubajya kwiga muri za kaminuza Minisitiri Nsengimana avuga ko mbere y’1994 hari haranyuzemo 2000 naho mumwaka ushize honyine kaminuza y’u Rwanda yasohoye ibihumbi 9, ariko ntibaragera aho bifuza kugera. Gusa hari icyo Minisitiri Nsengimana asaba ababyeyi aragira ati’’aho twifuza kugera ni ugufatanya twese abanyarwanda, ndahera ku babyeyi uburezi bwubakira ku burere, ababyeyi rero turabashishikarizako bita ku bana babo kuva bakiri batoya’’.
Minisitiri w’uburezi ashimangira ko politiki y’u Rwanda ishyize imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugirango umunyeshuri arangize amasomo ahitira ku murimo. gusa avugako hakiri imbogamizi mu burezi cyane cyane ubucucike mu mashuri.
Leta mu gushaka umuti urambye ikaba ikomeje kubaka ibyumba by’amashuri kugirango ihangane n’iki kibazo. Minisitiri Nsengimana aragira ati’’ hubatswe ibyumba 27500 hagati y’umwaka wa 2017 na 2024, gusa turacyafite n’ibyumba by’amashuri bishaje mu mashuri y’amadini tuzafatanya niba hari n’ubufasha tububahe kugirango abana batazagira ingaruka mbi kubera ayo mashuri ashaje, ibi ni ibintu tukiri guhangana nabyo’’.
Abarimu kuri ubu barahugurwa bitari ku cyongereza gusa ahubwo no kuyandi masomo. Akaba ariyo mpamvu yaba abarimu cyangwa abayobozi baba bagomba kubazwa inshingano zabo bakoze nabi bikanakorwa no ku rwego rw minisiteri.
Charles Ntirenganya



















