By Imfurayabo Pierre Romeo
Ushobora kuvuka abantu benshi bibaza imikurire yawe uko izagenda, yewe n’abavandimwe bikabayobera ababyeyi bakabifata nk’igihombo, ariko Imana ni yo iba izi imigambi izanye umuntu ku isi ibyo azakora n’ibyo azahindura muri rubanda nyamwinshi.
Wavukana ubumuga cyangwa se utabufite, uyu we yitwa Jyoti Kisange Amge ukimubona wibaza byinshi kuri we no ku ndeshyo ye. Mu mwaka wa 1993 mu gihugu cy’Ubuhinde ni bwo havutse umukobwa Jyoti Kisange Amge avukana uburwayi bwitwa Achondroplasia butuma habaho kuvukana ubugufi bukabije.
Uyu Jyoti Kisange Amge ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya 3 mu buvanganzo mu ndimi cyane ururimi rw’Icyongereza ndetse no gukina amafilm, ni we muntu mugufi cyane ku isi akaba apima sentimetero 62.8.
Ubwo yagiraga isabukuru y’imyaka 18 mu 2011 ni bwo yemejwe nk’umuntu mugufi kurusha abandi ku isi, maze yandikwa mu gitabo Guinness World Records. Kivugwamo abantu badasanzwe baciye uduhigo ku isi. Jyoti Kisange Amge azwi cyane mu biganiro bitandukanye ndetse bikunzwe kuri television ndetse ni n’umukinnyi wa Film ukunzwe mu Buhinde.
Ababyeyi be bavuga ko kubaho kwe babifata nk’igitangaza kuko ngo mbere yo kuvuka kwe abaganga bari bababwiye ko umwana atari muzima, kuko babona ahakagombye kuba umwana hari amazi. Ati”Najyaga gukoresha isuzuma kwa muganga, abaganga bibwiraga ko umwana yapfuye, yewe nananyuze mu byuma inshuro nyinshi ibyuma bikabona harimo akantu gato cyane ari nayo mpamvu bavugaga ko Atari muzima.”
Se yishimira uko umwana wabo yavutse. Ati”Amezi icyenda amaze kuzura nabwo umwana yari ataragaragara, abaganga bavugaga ko umwana adahumeka kuko babonaga ibintu bisa nk’amazi mu nda, bakatubwira ko Atari muzima.”
Umunsi wa mbere ajya ku ishuri ngo yabonaga abandi banyeshuri akabona batameze nka we bikamutera ubwoba. Ati”Ubwa mbere njya ku ishuri, buri wese nabonaga ari munini, ibintu byanteraga ubwoba cyane, ariko ubu naramenyereye meze neza mfite ameza ndetse n’intebe byankorewe nicaraho mu ishuri, ubu numva nanjye meze nk’abandi banyeshuri bose.”
Atitaye ku mbogamizi ndetse n’abamusesereza bitewe nuko areshya, Jyoti ni umukobwa urangwa no gusabana cyane. Ati”Iyo ndi kugenda nkahura n’abantu abenshi bibaza ukuntu umukobwa mugufi nka njye akora ibintu byinshi. Iyo bigeze ku isabukuru y’amavuko yanjye buri wese aba ari gutegura gahunda yo kuyizihiza.
Inshuti n’abavandimwe baba banateguye amakarita yanditseho amagambo meza.”
Jyoti utaraciwe intege n’indeshyo ye hari ubutumwa agenera abandi bashobora kuba bihebye. Ati”Icyo nabwira buri muntu wese ntugomba kwifata nk’umunyantege nkeya, ugomba kugenda ugakora cyane, ukagerageza bitewe ni cyo ushaka, kandi ukishimira icyo wagezeho.”
Nk’abandi bakobwa bose, Jyoti ni umukobwa uzi kwiyitaho haba mu bwiza ndetse no mu myambarire dore ko ajya afata umwanya akajya kugura imyenda nk’izindi nkumi zose.
Yinjiriza amafaranga mu mirimo myinshi irimo n’ubwiza make up
Mu mwaka wa 2009 yagaragaye muri film mbarankuru yitwa Body Shock. 2014 yagaragaye mu yitwa American Horror Story: Freak Show.
SRC/CELEBSMAGAZINE


















