Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Trump Yabuze Umwanya Wo Kugurira Umugore We Impano Ku Munsi W’amavuko

Saturday 5 May 2018
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko afite ibintu byinshi byo gukora ku buryo atabashije kubona umwanya wo kujya kugurira impano umugore we Melania Trump wujuje imyaka 48 ku wa kane.

Mu kiganiro na Fox News binyuze kuri telefoni, Trump yabajijwe impano yahaye umugore we ku munsi w’amavuko, asubiza agira ati “ Ibyiza ni uko ntakwinjira muri ibi bintu kuko bishobora kunshyira mu kaga. Birashoboka ko nta kintu gihambaye namuhaye.”

Yakomeje avuga ko yamuhaye ikarita ndetse n’indabo nziza, kubera ibintu byinshi agomba gukora, akaba atakoroherwa no kubona umwanya wo kujya kuzenguruka ashakisha impano.

Trump kandi yanaboneyeho kongera gushima umugore uburyo yitwaye mu kwakira Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagiriye muri Amerika.

Muri iki Cyumweru Melania yagarutsweho cyane mu bitangazamukuru ahanini biturutse ku kuba ari we wahagarariye White House mu muhango wo gushyingura Barbara Bush, umugore wa George W H Bush wabaye Perezida wa 41 wa Amerika.

Yongeye kugarukwaho cyane ubwo ku wa kabiri yakiraga Perezida Macron n’umugore we Brigitte, akaba aribwo bwa mbere yari yakiriye ku meza abashyitsi bakomeye (State dinner), kuva umugabo we Donald Trump yarahirira kuyobora Amerika muri Mutarama 2017.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru