Yanditswe na Umutesi Yvette
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi Ibuka mu karere Ka Nyamagabe uravuga ko utishimiye igihano cyahawe Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefet wa perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi, cyo gufungwa imyaka 20.
Uyu muryango uvuze ibi mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Bucyibaruta wimyaka y’amavuko w’imyaka 78 icyaha cy’ubufatanyacyaha muri genocide yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya gikongoro bigatuma uru rukiko rumukatira imyaka 20 yigifungo.
Vice perezida wa Ibuka mu karere Ka Nyamagabe Remy kagire yagize ati, "Igihano Bucyibaruta yahawe twacyakiriye uko twacyumvise kuko urukiko rufite icyo rwashingiweho ariko nkatwe abarokotse hano ibyaha byakorewe ntago twishimiye kiriya gihano kuko urebye ubukana genocide yakoranywe hano kandi ibikorwa byose bya genocide hano ntawundi byabazwa byose biri ku mutwe w’uriya mugabo, ntago rero byadushimishije, twe twumvaga byibuze yahabwa igifungo cya burundu".
Kuri uyu wa kabiri kandi tariki ya 12 Nyakanga 2022 mbere yuko urukiko rufata umwanzuro ku byo Bucyibaruta ashinjwa muri genocide yakorewe abatutsi, mu gutanga ubusobanuro bwe bwa nyuma yavuze ko ibyo gutererana abishwe bitigeze bimubaho.
Ati, "Nagira ngo mbwire Abacitse ku icumu ku ibyo kubatererana ku bicanyi bitigeze bimbamo. Nahoraga nibaza nti nabafasha nte? ni ibibazo no guhorana akababaro (remord) bimporamo muri iyi myaka 28."
Yongeyeho ati "Ukuri kuri njyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ubwo bwicanyi ndengakamere."
Abagiye batanga ubuhamya muri uru rubanza rumaze amezi arenga 2 ruburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris, bagiye bagaragaza uburyo Bucyibaruta yahurije abatutsi hamwe mu duce twa Murambi, Cyanika, Kibeho ndetse na Kaduha abicanyi bakabica mu buryo bworoshye. Gusa Bucyibaruta n’abamwunganira bagiye babitera utwatsi.
Abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya gikongoro Bucyibaruta yayoboraga mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi, bagiye bagaragaza ko uyu Mugabo yatumye abatutsi benshi bo muri aka gace bicwa ari benshi kubera ko yari akomeye, bityo ijambo rye ryumvikanaga muri icyo gihe, ibyo baheraho bavuga ko yabahaye abicanyi bakicwa arebera ntagire icyo abikoraho.
Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro kuva tariki 09 Gicurasi 2022, yaburanaga ku byaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu byakorewe abatutsi i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika.
Kuri ubu urubanza rukaba rwasojwe ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha agahanishwa igihano cy’imyaka 20 ariko akaba afite iminsi yo kujuririra icyo gihano mbere yuko kiba itegeko.















