Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ambasade y’u Burundi muri Uganda yahagaritse ibikorwa byo kuvugiriza ingoma gakondo zabwo muri iki gihugu kuko bisigaye bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ambasaderi Epiphanie Kabushemeye yategetse ko amatsinda yose afite izi ngoma muri Uganda agomba kuzishyikiriza Ambasade y’u Burundi muri iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, Ambasaderi Kabushemeye yakomeje avuga ko ku wa 6 Ukwakira 2022 hateganyijwe inama izasobanurirwamo amategeko agenga ibikorwa byo kuvuza ingoma gakondo z’Abarundi.
Leta y’u Burundi ivuga ko izi ngoma ari umuco gakondo ugomba kubungabungwa.
U Burundi bufashe iki cyemezo nyuma y’uko mu kwezi gushize yihanije abateguye iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ muri Uganda, ibashinja kuvogera ingoma zabo.
Uyu mujinya w’umuranduranzuzi wazamuwe cyane n’amafoto agaragaza abakobwa bitabiriye Nyege Nyege bavuzaga ingoma, umwe yambaye umwenda ugaragaza amabere.
U Burundi rusanzwe bufite umwihariko w’ingoma zabwo zikaba zinanditse mu mirage ya UNESCO.