Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda na Congo byafashe iya mbere mu guhuza ibihugu bya Afurika n’iterambere nyaryo

Saturday 22 July 2023
    Yasomwe na

Ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, abakuru b’iibihugu by’u Rwanda na Congo (Brazaville), bihaye umukoro bifata iya mbere mu guhuza ibihugu by’Afurika n’iterambere ryayo.

Byatangajwe na Perezida Kagame muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kwakiramo mugenzi we wa Congo, Denis Sassou Ngweseo uri mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko ibihugu bayoboye bifite intego y’ubufatanye mu iterambere ry’Afurika, muri iki gihe riri kugendera ku gushyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu by’Afurika mu kugera ku iterambere bishaka.

Yatanze urugero ko bishoboka ashingiye ku mubano uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Ati: "Turifuza gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Turashaka ko abaturage b’ibihugu bikorana kandi bagakorana n’abo mu bindi bihugu by’Afurika. Muri iki gihe kandi turi gukorana kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rihuza Afurika agerweho mu buryo bwuzuye. Turashaka ko u Rwanda na Congo Brazzaville bifata iya mbere mu guhuza ibihugu by’Afurika n’iterambere ryayo."

Perezida Ngweseo ntitazuyaje kwemeza ko ibyo bizashoboka, avuga ko u Rwanda rwamaze kuba igihugu gifite ijambo mu mahanga kandi buri wese abyibonera.

Kuri uyu munsi we wa kabiri mu ruzinduko afite mu Rwanda yasuye Kaminuza yigisha ubuhinzi burengera ibidukikije iri mu Bugesera mu Murenge wa Gashora.

Bamweretse ko intego y’iyi Kaminuza ari uguha abaturage ba Afurika muri rusange n’ab’u Rwanda muri rusange ubumenyi bushingiye kuri tekiniki zigezweho z’ubuhinzi kugira ngo bavugurure ubuhinzi bwa kera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru