Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda narwo rwasohoye raporo y’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Monday 19 April 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama Y’Abaminisitiri idasanzwe iri butangarizwemo uruhare rw’ubutegetsi rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021.

Ni raporo yitwa “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.”

Muri iyi nama haratangazwa raporo yakozwe n’impuguke zo mu Rwanda yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iriya raporo yatunganyijwe n’Ikigo gitunganya iby’amategeko kitwa Levy Firestone Muse kiyoborwa na Bob F.Muse. Ni ikigo giherereye i Washington muri USA.

Iyi raporo isohotse mu gihe nta gihe kinini gishize u Bufaransa nabwo butangaje indi raporo ivuga ko kiriya gihugu cyagize uruhare ruteye inkeke muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamateka Vincent Duclert niwe ubww wagejeje iriya raporo ya paji 1000 kuri Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda guhera tariki 07, Mata, 2021.

Tariki 09, Mata, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka.

Iriya raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide Against the Tutsi”, Kagame yayishyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’ abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.

Ni raporo ifite paji zirenga 1000, yakozwe nyuma yo gusoma inyandiko zirenga 8000.

Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” Leta y’u Rwanda icyo gihe.

Igaragaza kandi ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, n’ubwo itemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso bibihamya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru