Guverinoma y’u Rwanda igiye gukoresha imiti mishya mu guhangana na Malaria imaze iminsi igaragara mu buryo budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC nyuma yuko bigiye bigaragara ko imiti isanzwe ikoreshwa mu kuvura Malaria itagifite ubukana ku ndwara ku kigero gisanzwe.
RBC yatangaje ko impamvu y’iyo miti mishya ari uko iyari isanzwe itari iri guhangana na Malaria mu buryo bwifuzwa bitewe n’uko iyo ndwara yari imaze kuyimenyera.
Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na ‘artesunate-pyronaridine: ASPY’, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria idakomeye ifata abana n’abakuze
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye The New Times ko iyo miti igiye kwifashishwa mu gihe iyari izwi nka Coartem yifashishwaga, byagaragaye ko itagihangana na Malaria mu buryo bwifuzwa haba mu Rwanda no mu bindi bihugu
Yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyo miti mishya cyagejejwe mu Rwanda mu cyumweru gishize ndetse ahamya ko izakoreshwa mu bitaro byose ariko ku mabwiriza ya muganga mu gihe habonetse abarwayi bayikeneye.
Ati “Biteganyijwe ko twohereza iyo miti guhera ejo [ku wa O6 Mutarama 2024] bityo abaganga bashobora kuyifashisha mu kuvura abarwayi bafashe imiti ya mbere ariko ntibakire.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibituma imiti yari isanzwe idafasha abarwayi nk’uko byari bisanzwe birimo kuba yari imaze igihe kinini ikoreshwa idasimbuzwa, kutubagiriza ingano yagenwe ku wandikiwe iyo miti, no kuba iyo ndwara hari ubwo yamenyereye iyo miti isanzwe.


















