Sunday . 19 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 May » Red-Tabara yashinje u Burundi kwitera ikabitwaza – read more
  • 13 May » U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi – read more
  • 12 May » Musanze: Baranenga bagenzi babo bakoresha nabi inkunga bahabwa na Leta – read more
  • 11 May » Kuki umuturage ategekwa kwishyura inganda zishaka ibikoresho by’ibanze? – read more
  • 9 May » Nyabihu: Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COAIPO bateye utwatsi imyanzuro ya RCA – read more

U Rwanda rwahakanye ibyo Amerika yarushinje ku bisasu byaguye mu Nkambi y’i Goma

Monday 6 May 2024
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsio ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarushinje ko ari rwo rwateye ibisasu ku Nkambi ya Mugunga iri hafi n’Umujyi wa Goma kuri kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRCongo, ivuga ko ntacyo bishingiyeho.

Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi nibwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu bihitana abantu barenga batanu. Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y’iki gitero, Leya ya Congo nayo ihita ibyegeka ku rwanda, cyane ko ivuga ko M23 ishyigikiwe na Leta y’uu Rwanda.

Ibisasu bikimara guterwa kandi, Deparitoma y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ishinja ingabo z’u Rwanda kurasa ku baturage bari mu nkambi i Goma, u rwanda rugaragaza ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ibyatangajwe nta perereza byakorewe.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, rivuga ko u Rwanda rutagomba kwikorezwa umutwaro w’iraswa ry’inkambi ndetse n’ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.

Iraswa ry’iyi nkambi ryabaye nyuma yaho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zishyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abaganga batagira Umupaka.

Byaje gukurikirwa no kurashisha izi mbunda ndetse byabonywe na benshi barimo abari muri iyi nkambi, ndetse ngo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi ziri muri iki gihugu zakurikiyeho zirasa abari muri iyi nkambi bigaragambyaga kubera kudacungirwa umutekano n’ibindi bibazo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane muby’ukuri ibyabaye muri iriya nkambi.

U Rwanda ruvuga ko uruhande rwafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutuma hashidikanywa ku musanzu wayo mu gukemura iki kibazo.

Ni ibintu u Rwanda ruvuga kandi ko bituma hataboneka umuti urambye w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruvuga ko ibi bitera ingabo mu bitungu uruhande rubi rurimo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Wazalendo, Abacanshuro baturutse i Burayi, Ingabo za SADC ndetse n’iz’u Burundi zidashyigikiye inzira y’amahoro yo gushaka umuti w’ikibazo cya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kandi itazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi n’abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho guverinoma yarwo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru