Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Inkingo za mbere za Coronavirusi zageze mu Rwanda muri gahunda ya COVAX

Wednesday 3 March 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, indege ya Qatar Airways yageze mu Rwanda, ije itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID-19 u Rwanda rwagenewe muri gahunda ya COVAX.

Ni inkingo zisaga ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, ku mugoroba bikaba byitezwe ko haza izindi zisaga ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

Biteganyijwe ko inkingo zakiriwe zizahabwa abantu 171,480 mu gihe bazaba bahawe inkingo inshuro ebyiri nk’uko biteganywa kugira ngo babe bafite ubwirinzi buhagije.

Izo nkingo zikomeje gutangwa mu byiciro, ndetse iki cyiciro cya mbere cyateganyirijwe abari mu nzego z’ubuvuzi, abafite imyaka iri hejuru 65 n’abafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abarwaye kanseri, diyabete, SIDA n’izindi ndwara zidakira.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira inkingo za mbere zitanzwe muri gahunda ya COVAX, ashimira ubufatanye bwaranze Umuryango w’Abibumbye, Ihuriro GAVI n’abandi bafatanyije mu gutangiza iyo gahunda igamije gukwirakwiza inkingo ku buryo bukwiriye.

Yagize ati: “Tugiye guhita dutangira gahunda yo gukingira, duhereye ku byiciro byibasiwe cyane kurusha ibindi bihabwe inkingo ebyiri zuzuye. Intego yacu ni ukuba dukingiye 30% by’abaturage bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2021 ku buryo 2022 izasiga dukingiye 60%.”

Bitegayijwe ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, inkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro by’Uturere ndetse no mu bigo nderabuzima byose byo mu Gihugu ku buryo guhera ku wa Gatanu hazatangira gahunda yo gukingira mu bitaro no muri ibyo bigo nderabuzima.

Abazakingirwa barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, ari zo kwambara agapfukamunwa, gusukura intoki, guhana intera mu gihe bari mu bandi, no kwirinda gutinda ahahurira abantu benshi kandi hafunze.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwatangiye gukingira abaganga rwifashishije inkingo zabonetse ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga, rukaba rwari rwiteze kongera umubare w’abakingirwa mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi mu gihe inkingo rusanzwe rwiteguye zizaba zatangiye kugera mu Gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko icyiciro cya mbere cy’abakingiwe kigiye gukurikirwa na gahunda yagutse yo gukingira umubare wisumbuyeho hakoreshejwe inkingo zizaboneka muri uku kwezi ziturutse muri gahunda ya COVAX ndetse n’izizatangwa n’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gikwirakwiza imiti (AVATT).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru