Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amafoto y’ibisari n’ibikomere by’umukobwa w’umunyarwandakazi uzwi nka Teta Sandra, washakanye n’umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Weasel, ari nawe bivugwa ko amukubita akanamuhoza ku nkeke.
Ni inkuru yahagurukije bamwe mu banyarwanda batari bake, ndetse na bamwe mu banya-Uganda barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba, wagaragaje ko kera nta mugabo wakubitaga umugore.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta, umaze iminsi atabarizwa n’abantu b’ingeri nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ihohoterwa bivugwa ko yakorewe n’umugabo we, Weasel.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yabwiye The NewTimes ko Ambasade iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta.
Ati “Turi kubikurikirana. Ababyeyi be bari hano [muri Uganda] bavuganye nawe, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”
Abantu b’ingeri zitandukanye yaba mu Rwanda no muri Uganda bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ko bivugwa ko Weasel yakubise Sandra Teta babyaranye abana babiri.
Umuhanzikazi Cindy, yavuze ko niba koko Weasel yarakubise Sandra, ibyo yakoze bitaba ari ukuri kuko bidakwiriye ikiremwamuntu.
Daniella, umugore wa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel amaze igihe avuga ko azakora ibishoboka byose Sandra Teta agatabarwa kuko amaze igihe ahohoterwa.
Uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa yandikiye Weasel amubwira ko akwiriye kureka gukomeza guhohotera Sandra Teta.
Ati “ Weasel ukwiriye guhagarika ibi bintu, ndagukunda kandi ntabwo nifuza ko uzajya ahantu habi. Ntabwo rirarenga ko wakwimakaza amahoro ukaba umugabo mwiza.”
Yashyize hanze ubutumwa bwe n’umugabo we, amusaba gukora ibishoboka byose ku buryo Sandra Teta yava mu menyo ya rubamba, akareka gukomeza guhohoterwa na Weasel.