Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

U Rwanda rwohereje Minisitiri w’Intebe mu gusezera kuri Perezida Magufuli

Monday 22 March 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame nk’uwari inshuti ikomeye ya Magufuli uherutse kwitaba Imana aguye mu gihugu cya Tanzania yayoboraga, yagenye intumwa ikomeye, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente uzamuhagararira mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Magufuli.

Nyakwigendera Perezida Dr. John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Visi-Perezida we Samia ari nawe wamusimbuye ku buyobozi nk’uko itegeko nshinga rya Tanzania ribiteganya.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania Dr Hassan Abassi, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe yatangaje ko abaperezida barenga 10 baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika ari bo bemeje guhagararira ibihugu byabo mu muhango wo gushyingura Dr. Magufuli.

Kenya yahagarariwe na Perezida Uhuru Kenyatta, Malawi ihagararirwa na Perezida wayo Lazarus Chakwera, Zambia ihagararirwa na Perezida Edgar Lungu mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagarariwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na ho u Burundi buhagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Dr. Abbasi, urimo gukora n’inshingano z’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Itumanaho, Umuco, Ubugeni na Siporo, yavuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço n’uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye ,ari bo bahagarariwe n’abandi bayobozi b’abanyacyubahiro muri Leta zabo.

Ikiriyo ku rwego rw’Igihugu cyabereye kuri Sitade Jamhuri iherereye mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dodoma.

Byitezwe ko abandi bitabira uwo muhango ari abayobozi bahagarariye Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comoros, Mozambique, Zimbabwe, Zambia, Namibia na Botswana. Abandi bitabiriye uwo muhango ni abahagarariye imiryango y’ibihugu byo mu Karere irimo uw’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), COMESA n’iyindi.

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Magufuli yari umuntu ushyira Afurika imbere akaba n’inshuti y’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.