Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

UNHCR igiye gusebya u Rwanda mu kwitambika ibyo kohereza Abimukira n’impunzi

Tuesday 11 June 2024
    Yasomwe na

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryabwiye abacamanza b’Urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko riri kwegeranya ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka wa 2024 bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.

Ni indi nshuro iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ibi mu rwego rwo kubangamira ko umugambi Ubwongereza buhuriyeho n’u Rwanda wo kurwoherezamo abimukira ushyirwa mu bikorwa.

Abo muri iri shami barashaka ko iyoherezwa ry’abimukira ba mbere riteganyijwe mu gihe gito kiri imbere ridashyirwa mu bikorwa nk’uko impande bireba zabiteguye.

Hagati aho Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza yari iherutse kwemeza itegeko ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Abo muri HCR bo baraye bagejeje ku rukiko rukuru rw’Ubwongereza ibyo bita impungenge zatumye batangiza iperereza ku birego bishya by’ihohotera rikorerwa mu Rwanda.

BBC yanditse ko umucamanza ‘yabahaye uruhushya’ rwo gutegura inyandiko y’ibyo bimenyetso mbere y’uko indege itwaye abasaba ubuhungiro iva mu Bwongereza iza mu Rwanda.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni indi mbogamizi kuri Leta y’Ubwongereza kuko igikorwa cya HCR cyabaye ingingo yahereweho hafatwa umwanzuro mu rukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza ubwo rwanzuraga mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2023 ko gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ‘inyuranyije n’amategeko.

Si HCR gusa iri gushaka ko uwo mugambi udashyirwa mu bikorwa kuko n’ishyaka rikomeye kurusha andi mu yatavuga rumwe na Leta mu Bwongereza ryitwa Labour naryo ryanzuye ko rizakuraho uyu mugambi niriramuka ritsinze amatora ateganyijwe muri Nyakanga, 2024.

Kugeza ubu hari ibirego 10 byamaze kugezwa mu nkiko byiganjemo iby’abantu ku giti cyabo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere taliki 10, Kamena, 2024, abanyamategeko ba HCR bavuze ko bashaka igihe cyo gutegura no gutanga ibimenyetso bishya ku byabaye kuva bakusanya ibimenyetso bya mbere mu mwaka wa 2022.

Umwe mu bayobozi ba HCR witwa Lawrence Bottinick yabwiye urukiko mu itangazo rikubiyemo ubuhamya ko HCR nta ntambwe n’imwe yabonye yatewe ku bibazo yari yagaragaje.

Ati: “By’umwihariko, UNHCR irabizi ko hakomeje kubaho ibikorwa bya ‘refoulement’ byo gukurwa mu Rwanda no kwimwa uburyo bwo gusaba ubuhungiro ku basaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’italiki y’ibyo natangaje mbere”.

Ku rundi ruhande, abanyamategeko ba Minisitiri James Cleverly ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza babwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta mpamvu ihari mu rwego rw’amategeko yatuma ikibazo na kimwe mu bishobora kuba birimo kuzamurwa na HCR gikwiye kubuza indege kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ku itariki ya 24 Nyakanga.

Ariko umucamanza Martin Chamberlain yanzuye ko ibimenyetso bya HCR bishobora kuba ingenzi, ayiha uruhushya rwo gukusanya ibimenyetso byinshi bishoboka byo kugaragariza urukiko bitarenze ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa Kamena (6).

Umucamanza yahaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu igihe cyo kugeza ku munsi uzakurikira amatora rusange ngo abe yabwiye urukiko icyo atekereza kuri ibyo bimenyetso bya ONU.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru