Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ububiligi wagize icyo buvuga ku cyemezo cy’u Rwanda

Wednesday 19 February 2025
    Yasomwe na

Nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse umufatanye mu by’iterambere n’igihugu cy’Ububiligi kubera ko bwafashe uruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kurushinja kugira uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwayo, iki gihugu nacyo cyasubije u Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare nibwo minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, MINAFET yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.

Guverinoma y’Ububiligi yaje ivuga ko yakiriye icyemezo cya leya y’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire mu bikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ku rubuga rwa X, yavuze ko “U Bubiligi bwakiriye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire nabwo mu bikorwa bigamije iterambere.”

Uyu mutegetsi mu Bubiligi yashinje u Rwanda guhungabanya ubusugire bwa Congo, nk’uko igihugu cye kidahwema kubivuga.

Ati: ”U Bubiligi bushyize imbaraga ku kuba habaho ihagarikwa riciye mu mucyo rizatuma hasigasirwa inyungu y’ubufatanye bwacu bw’igihe kirekire ku bw’ineza y’Abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka igisubizo hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

Imikoranire yose n’u Bubiligi yagahaze ni iyari ikubiye muri gahunda zigamije iterambere NST2, kuva mu 2024-2029. Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 95 z’Ama-euro, aho hari hasigaye gukoreshwa miliyoni 80 z’Ama-euro.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko idashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu kandi ko rushyigikiye amahoro no gukemura ibibazo mu buryo burambye.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ishimangira ko nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje kuba aturutse ku kunanirwa inshingano kwa RDC n’umuryango mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zawo zo gusenya umutwe w’Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR.

Gahunda y’ubufatanye bw’Ububiligi n’amahanga bunhyuzwa mu kigega Enabel
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru