Mutungirehe Samuel
Ikigo gishinzwe imiti ku Mugabane w’Uburayi cyemeje ko kigiye kujya gitanga doze ya gatatu ku bantu bafite ubudahangwarwa bw’umubiri bufite intege nke mu rwego rwo kubarinda kwandura ndetse no kwanduza virusi ya Corona.
Ibi ngo bizajya bikorwa ku batewe urukingo rwo mu bwoko bwa Moderna na Phizer.
Doze ya gatatu bazajya bayifata nyuma y’iminsi 28 bahawe iya kabiri mu gihe abafite imyaka 18 kuzamura badafite ikibazo kindi bazajya bayihabwa hashize amezi atandatu (6) bafashe iya kabiri.
Ibyemezo byo gufata doze ya gatatu mu Burayi bizajya bifatwa n’inzego z’ubuzima za buri gihugu kinyamuryango muri 27 bisigaye nyuma yuko Ubwongereza bwikuyemo.

















