Leta y’Uburusiya ikomeje gusenya ibikorwa remezo ku butaka bwa Ukraine, kugeza aho irimo gukoresha ibitwaro biremereye, byo mu bwoko ba Misile zambukiranya umugabane, "Misile hypersonic, zifite umuvuduko ukubye inshuro 10 uw’ijwi.
Ni ibisasu byitwa Kinzihal bigenda kuri km 2000 birimo guturuka mu birindiro bya Crimea, agace k’Uburusiya yashimuse Ukraine mu myaka 5 ishize amahanga n’Umuryango w’Abibumbye barebera ntibagire icyo babikoraho.
Minisitiri w’Ingabo z’Uburusiya, Major General Igor Konashenkov, yavuze ko barimo gutera Ukraine bakoresheje missile zirimo kuva mu bwato bwa gisirikare buri mu nyanja y’Umukara n’iya Caspian (Black and Caspian seas) bakoresheje ikirere cya Crimea.
Yavuze ko ibyo bisasu birimo kwifashishwa gusenya ububiko bwa peteroli buri Kostiantynivka hafi y’icyambu cyo ku nyanja y’umukara cya Mykolaiv.
Yagize ati, "Ibisasu bya Kalibr Cruise birimo guterwa bituruka my mazi y’inyanja y’umukara bigana ku ruganda rwa Nizghyn rusana imodoka za gisirikare zangirikiye mu mirwano."
Ibitero by’Uburusiya bikozwe ku munsi wa kabiri hakoreshwa izo ntwaro za Kinzhal zigera mu ntera ya km 2000 bigenda ku muvuduko ukubye inshuro 10 uw’ijwi.
Minisitiri w’Ingabo Konashenkov yongeyeho ko ikindi gitero cyakozwe n’indege zateye missile zisenya uruganda ruri ahitwa Ovruch mu Majyaruguru mu karere la Zhytomyr ahari ibirindiro by’ingabo zo mu kirere za Ukraine.
Ibi byose biraba mu gihe Ukraine yemera inzira y’ibiganiro ngo intambara ihagarare, nyuma yo kubona ko harimo kwangirika byinshi.