Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubutabera :Abarokotse basanga kumenya amakuru y’imanza za Jenoside zibera hanze ari ubutabera bahabwa

Saturday 20 April 2019
    Yasomwe na

Zimwe mu manza z’iburanashwa hanze y’urwanda harimo urwa Rucyeratabaro Theodore ubu urikuburana mu bujurire mu gihugu cya Swede,akurikiranyweho ibyaha ya koze mugihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994 ,mu cyahoze ari cyangugu, muri segiteri Uwinteko, kurubu ni mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu.

Ndagijimana Laurent Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi avuga ko iyo ntamakuru y’urubaza bamenye yuburana icyaha cya Jenoside bo babifata nko kutabona ubutabera.

Yagize ati “ iyo urengwa kudukorera Jenoside tumvise ibyo bamureze ngo tubihuze nibyo yadukoreye ndetse ntitwumve nuko yireguye tukumva bavuga ngo yabaye umwere cyangwa yafunzwe tutazi impamvu zabyo tubifata nkaho ntabutabera twabonye, urugero ni nkurubanza rw’uwari Perefe wa cyangungu wagizwe umwere arusha,ntitwamenye uko byagenze usibye ayo makuru yo kuba umwere,kugeza nubu abarokotse ba Rusizi turacyafite intimba kuko ntabutabera twabonye kuri Bagambiki wari Perefe wa cyangugu bitandukanye nurwa Rucyeratabaro Theodore uburanira muri suwede kuko tumenya ko rurimo kuburanwa, n’itangazamakuru rirabivuga baza no kubaza ahabereye icyaha tumva ari inzira nziza y’ubutabera”.

Ndagijimana akomeza avuga ko biteguye kumenyeshwa imyanzuro izafatwa n’urukiko,abaturage bo ku Winteko barabitegereje mw’itangazamakuru kuko bamenye ibyaha arengwa ubu kuri 29 /4/2019 tuzamenya uko byangenze n’imitima y’abarokotse Jenoside iruhuke kuko uwabakoreye ibyaha abibajijwe .

Juvens Ntampuwe akuriye umushinga w’ubutabera mu muryango utari uwa Leta RCN, avuga ko iyo abaturage batamenye ko uwabakoreye icyaha yagikurukiranyweho n’amategeko bahora bumva bararenganye,ariko iyo bobonye amakuru cyane kumanza zibera kure yaho bari imitima yabo iraruhuka kuko baba babonye ubutabera.

Ntampuwe ayagize ati “Igituma twahisemo ko imanza zibera hanze y’Igihugu abaturage babimenya binyuze mu miryango itari ya Leta, ari inzira yo gutanga ubutabera kubakorewe icyaha, muri uyu mushinga dukorana na pax press umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro. Itangazamakuru iyo ryabonye amakuru rikagera naho uwakoze icyaha yagikoreye bakabitangaza bituma abaturage bumva bahahwe ubutabera; Urugero: nko k’urubanza rwa Rucyeratabaro Theodore n’urubunza abaturage bakurikirana kubitangazamakuru cyane cyane abavuka aho yakoreye icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bakamenya ko yaburanye, ibyo yarengwaga, uko yireguye,bakaba bategereje n’icyemezo cy’urukiko, ibyo bizafasha abakorewe icyaha kumva babonye ubutabera ”.

Ntampuwe yakomeje avuga ko kumenya amakuru kumanza birinda ingaruka zo guhora ubabaye uziko uwaguhemucyiye ntangaruka byamugizeho kandi yarahanwe ntubimwnye,ikindi bizana ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro kumiryango yombi kuwahemukiwe n’ufitanye isano n’uwakoze icyaha.Guca no gukumira ibyaha mpuzamahanga birimo ibyaha by’intambara,ibyibasira inyokomuntu,jenoside ,n’ibindi byaha mpuzamahanga,bituma abaturage bahora baziko ntaho wahungira ukuboko kubutabera, ntawakora icyaha ngo agende kuko aho yajya hose yahanwa.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Busingye Jonston avuga ko ntaburyo bwihariye bwo kumenyesha abaturage ibyabereye mumanza ziburanishirizwa hanze y’Igihugu ariko birakwiye.

Yagize ati “ Ntabwo dufite uburyo buhamye bwo kumenyesha abaturage ibyabereye mu Nkiko, usibye ibitangazamakuru bimenyesha ngo runaka yafashwe bwacya bati yakatiwe cyangwa yarekuwe batavuga ibyaha yakoze nuko yabikoze, naho yabikoreye, batahageze ugasanga abaturage ntibabonye amakuru yuzuye.

N’umuturage utaratumijwe nk’umutangabuhamya nibura ibyo yabonye abivugire mw’itangazamakuru n’ubuhamya bwe butambuke, hari nigihe ubushijacyaha bwamukenera mugihe bwamenyeko ahari, cyangwa ugasanga atanze amakuru atari yarumviswe kandi akagira akamaro m’urubanza”.

Mimisitiri Busigye akomeza avuga ko barimo kuvugana muryango utari uwa Leta RCN, kugirango n’igihe uzaba warangiye hashyirweho uburyo bwatuma abaturage bakomeza kubona amakuru y’imanza ziburanishirizwa hanze, abanyamakuru nabo bahabwe amakuru y’ibyabereye m’Urukiko n’ababurana mundimi abanyamakuru batumva nk’izagakondo muri ibyo bihugu bayahabwe kuko ubushijacyaha bufite ishami rishinzwe gukurikirana izomanza bakatugezaho uko bimeze, ibyo baduha bajye babishyira aho abanyamakuru babibona, bakabitangariza abaturage bakabona ubutabere kumanza zohanze kimwe nkizaburanishirizwa mu Igihugu,ubwo nibwo buryo buruhura uwakorewe icyaha nuwamubonye agikora, akirinda kugikora kuko yamenye ko hari uwabihaniwe.

Rukeratabaro Theodore w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi,mu murenge wa Mururu,Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Cyimbogo segiteri Winteko yageze muri Suwede mu mwaka 1998 ahunze azaguhabwa ubwene gihugu bwa suwedi muri 2006, aho yahinduye izina akitwa Tabaro Theodore.Abaturage bavuaga ko yarafite imbaraga mugihe cya Jenoside kuko yayoboraga ibitero, mbere yuko Jenoside itangira yari umujandarume ariko ushyigikiwe cyane nubutegetsi, no mubamushinjura harimo uwahoze ari perefe wa cyangugu Bagambiki, ibyo nabyo n’ibyerekana imbaraga yari afite.

27 kamena 2018 nibwo Urukiko rwa karere ka Stockholm muri Suwede rwamuhanishije igihano cyogufungwa burundu nyuma yoguhamwa nicyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanagurwaho icyo gufata kungufu abagore n’abakobwa. Yaheye ko ajurira ikigihano yahawe ,urubanza mu bujurire rwatangiye Nzeri 2018 biteganyijwe ko icyemezo cy’Urucyiko kisasomwa 29 Mata 2019.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru