Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Umuhanda Kigari-Gicumbi Uganda wongere kuba nyabagendwa nyuma yo gusenkwa n’inkangu

Friday 18 May 2018
    Yasomwe na

Umuhanda Kigali-Gicumbi-Gatuna wari umaze iminsi utemerewe kunyurwamo n’amakamyo nyuma yo gusenywa n’imvura hagasigara igice gito cy’umuhanda byatumye polisi isaba ko imodoka nini zajya zitwara ibintu bijya cyangwa biva Uganda ko bakoresha umuhanda wa Kigali-Kagitumba cyangwa bakanyura ku Cyanika.

Polisi y’U Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko umuhanda Gatuna –Kigali mu murenge wa Cyumba, akagari ka Rwankojo ,ari nyabagendwa ku modoka zose ndetse n’amakamyo.

Ni nyuma yaho hari hashize iminsi 3 uyu muhanda wangirijwe bikomeye n’ibiza, aho wari wacitsemo ibice ku buryo amakamyo yo atari yemerewe kuwukoresha.

Polisi y’u Rwanda yakomeje isaba abakoresha uyu muhanda kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari gufasha mu rujya n’uruza rw’ibinyabiziga kuko ibikorwa byo kuwusana bigikomeje.

Ubwo uyu muhanda wamaraga kwangirika Minisitiri w’ibikorwa Remezo yavuze ko ikibazo cyahagurukiwe, bajya kureba uko ibyangiritse bingana mu rwego rwo gutangira gusana kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa ku binyabiziga byose.

Amba. Claver Gatete ati, “Kugeza ubu uyu muhanda urakoreshwa mu gice kimwe cyawo, kandi uragendwamo n’imidoka nto zitwara abagenzi ariko amakamyo yo arimo guca ku yindi mihanda ihuza u Rwanda na Uganda nka Cyanika na Kagitumba.”

Uyu muhanda wa Kigali – Gatuna wari wangiritse ufite uburebure bwa kilometero 77.8, ukaba waratashywe muri Nzeri 2015 nyuma yo kuvugururwa ku bufatanye n’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi ugatwara amafaranga agera kuri miliyari 51 z’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru