Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Umuntu yaraje aje kwivuza baramurangarana, ahita apfira mu mbuga - Maisha w’i Rubavu

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bajya gusaba serivisi z’ubuvuzi ku bitaro no ku bigo nderabuzima mu Karere ka Rubavu, barinubira ko zimwe muri serivisi z’ubuvuzi, bagaragaza ko ari mbi bahabwa.

Nk’uko bigarukwaho na bano baturage bagana ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko batanyurwa n’uburyo rimwe na rimwe bahabwa serivisi.

Ibitaro bya Gisenyi, n’ubusanzwe n’ubundi bikunda kwakira umubare munini wababigana babikeneyeho serivisi z’ubuvuzi bitungwa nabyo agatoki kuri kino kibazo.


Hari abaturage banenga uburyo hari gihe bahabwa serivisi zitabanyuze ku Bitaro bya Gisenyi.

Ibi bishimangirwa kandi n’umuturage witwa Maisha Patrick, utuye mu Murenge wa Rubavu, yagize ati" Hari ikibazo gikomeye, cyo kwishyura, hakazamo ikibazo nanone cyo gufata nimero, muri kwa kundi bajya gushyira umurwayi mu mashini, ushobora kuhagera saa kumi n’ebyiri uri kuri nimero ukahava saa tanu".

"Mu by’ukuri ntabwo bita kureba ko umuntu afite umurwanyi urembye muri urgence, ugasanga umuntu yakoze impanuka, agiye muri urgence, bagutumye gushaka aka nimero kandi yakomeretse, niba atari kumwe n’umuntu ako kanya aho ngaho ngo akamusabire ntabe yavugwa".

Hari undi nawe twaganiriye avuye kuvuza umwana ku Kigo Nderabuzima cya Byahi, giherereye mu Murenge wa Rubavu, nawe yatugaragarije icyuho mu gutanga serivisi z’ubuvuzi muri kino kigo.

Ati" Abana barwaye amaso bari kubavuriza mu muryango umwe, ku maso hari haragira umuganga, noneho nabo bana bato bari kuvurwa nabo bakagira umuganga, none turi kwinjira mu muryango umwe".

Iki kibazo kigararagazwa nk’igiteje inkeke kuri bano baturage, bagasaba inzego z’ibishinzwe kugira icyo bagikoraho, ngo dore ko bitewe na serivisi mbi, hari abagaragaza ko bashobora kuhatakariza ubuzima, bitewe nko kurangaranwa.


Maisha Patrick, umwe mu baturage bagaragaza kino kibazo.

Maisha yakomeje agira ati" Hariya naho harimo ikibazo gikomeye cyane, bakagombye kugikemura, niba ari abakozi bariya bo muri sociale, baba bakora izo gahunda zo kuba bakwakira abaturage, babongera aho kugira ngo umuturage abe yatakaza ubuzima, twigeze kubibona hariya ku Kigo Nderabuzima cya Gisenyi, umuntu yaraje aje kwivuza baramurangarana, ahita apfira mu mbuga ya centre de santé (ikigo nderabuzima)".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, mu Karere ka Rubavu, maze duhamagara kuri telefone Furaha Jean Claude, Umukozi w’Akarere ka Rubavu, mu Ishami Rishinzwe Ubuzima.


Furaha Jean Claude, umukozi w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe Ubuzima.

Yagize ati" Ubuyobozi n’ubundi bwarabasuye, ni ukuvuga ngo rero iyo dusanze ikibazo nk’icyo ngicyo, uretse gukora iperereza tukamenya niba byongeye gusubira inyuma, abaganga bo ni bake ntabwo ari ukubeshya, keretse ahubwo ari ibidasanzwe, umuntu ashobora kumara amasaha atatu, umuntu akabikurikirana akareba ko byongeye kuba byasubira inyuma cyangwa se ari ikibazo icyo gihe cyari cyabaye".

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE igaragaza ko kimwe mu bibazo by’ingutu yari ifite byabangamiraga itangwa rya serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima by’umwihariko ku hantu hegereye cyane abaturage, ahanini cyaterwaga n’umubare muke w’abakora mu nzego z’ubuvuzi, kubera ko mbere ya 2024, abakoraga mu buvuzi bari bake cyane hagereranyijwe no mu myaka ibiri ishize.

Mu 2023, MINISANTE yatangije gahunda yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka kane gukuba kane (4x4).

Ngo nibura mu mwaka wa 2025 wasize iyi ntego igezweho ku kigero cya 43%, mu gihe cy’imyaka ibiri yari imaze ishyirwa mu bikorwa, aho mu bimaze gukorwa harimo kongera umubare w’abiga iby’ubuvuzi umaze kwikuba inshuro 3,7.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru