Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Urubyiruko rugera ku 1150 rwize ibijyanye n’ubuhinzi rudafite akazi, rwahawe andi amahirwe mu makoperative y’ubuhinzi

Wednesday 20 June 2018
    Yasomwe na

Mu gihe urubyiruko rwize ubuhinzi rudafite akazi rugera ku 1150 ruri gukorana n’amakoperative y’ubuhinzi hirya no hino mu gihugu,aho bafasha abahinzi gukora kinyamwuga , bamwe muri 250 baje biyongeraho, batoranyijwe mu gihugu hose,mu ntangiriro z’uku kwezi, bahawe andi mahirwe yo kwimenyereza umwuga binyuze mu makoperative y’ubuhinzi n’ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi.

uru rubyiruko rwahawe amafaranga y’u Rwanda angana na (50.000)yo kubafasha mu ngendo zoabo za buri munsi,baravuga ko aya mahirwe azabafasha kubona akazi no kwihangira imirimo.

Nsengimana Isae,ukomoka mu murenge wa Kigarama,mu karere ka Kirehe,intara y’I Burasirazuba,yarangije mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda,avuga ko koherezwa muri koperative y’abahinzi b’ibigori kwimenyereza umwuga ,ari amahirwe,kuko bizamufasha kwihangira imirimo.

Yagize ati:” Mu by’ukuri ni amahirwe menshi,ku ruhande rwanjye,nzahigira byinshi,ku buryo nanjye nshobora kuba nakwihangira umurimo,nkaba nahinga ibyo bigori bya kijyambere bigezweho,cyangwa se nkaba nashakisha uburyo nakora ngakora buzinesi yo gutunganya umusaruro,nkabijyana ku baguzi bimeze neza.”

Munyurangabo Gaspard uturuka I Nyamagabe,akorana n’abatubuzi b’ibirayi mu rwego rwo kwimenyereza umwuga w’ubuhinzi,avuga ko bizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga afite wo guhinga ibirayi.

Agira ati:’’Mfite umushinga wo kuzahinga ibirayi,ubumenyi nzakura muri iyo koperative nzabujyana mu murenge w’iwacu kuko ubusanzwe nta birayi bihahingwa cyane.”

Grace Umurerwa,uturuka mu Karere ka Rwamagana,amaze imyaka itatu arangije kwiga ibijyanye n’imicungire y’amakoperative ,avuga ko azabasha kwerekana imbaraga afite akabasha guhabwa akazi,cyangwa akaba yashinga koperative.

Agira ati:”Amahirwe njye mbona nakuramo,ni uko nshobora kubagaragariza imbaraga mfite,ziyongera kuzo baba bafite,bashobora kumpa akazi,cyangwa nanjye ngahanga indi koperative,igakora neza,kuko mfite ikintu mbarusha.”

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi,NSENGIYUMVA Fulgence avuga ko kumenya amahirwe bafite mu kwimenyereza umwuga w’ubuhinzi,bizatuma haboneka akazi,bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati:’’Dufite abantu bize ubuhinzi bari aho ngaho badafite icyo bakora,tukavuga duti ariko uwabaha amahirwe yo kujya muri koperative umuhinzi akavuga ati uyu mwana ntabwo tuzamurekura,kubera umusaruro tubonye dushobora no kumuhemba bakamufata akabakorera, ubuhinzi nibukorwa n’abantu bazi yuko bafitemo amahirwe yo kubatunga,natwe igihugu tuzaboneraho haboneka ibiribwa bihagije ku banyarwanda,kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu no gutanga kazi.”

Gahunda yo gufasha urubyiruko kwimenyereza umwuga w’ubuhinzi mu makoperative y’ubuhinzi yatangiye umwaka ushize, Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha,ihuriro ry’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi(RYAF)n’abafatanyabikorwa,bazakusanya imibare y’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi,mu rwego rwo kubafasha kudacikanwa n’amahirwe ari mu mwuga

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru