Mu gihe hirya no hino hagenda hagaragaraga abagifite ingenga bitekerezo ya Jenoside, aho bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishe by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rurasabwa gufata ishingiro mu guhangana nabo, banyuze muri izo mbuga.
Ibi byanagarutswe kuri uyu wa Gatatu, ubwo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, by’umwihariko, abiciwe ku Nyundo ndetse no mu nkengero zaho.
Umutoni Nelly na Uwamahoro Florence, bagaragaza ko urubyiruko rugomba gutanga umusanzu mu guhanga n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Umutoni ati: "Tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga tuvuga amateka yacu, kuko amateka ni ayacu kandi turayazi, tuzi ukuri, ntabwo abo hanze bazatuvugira amateka andi ari twebwe nyiri mateka yacu".
"Niyo mpamvu nk’urubyiruko dukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, tunenga abo bantu batwicira amateka, badupfobereza amateka, bavuga ko Jenoside itigeze ibaho".
Umwahoro nawe ati: "Uruhare rwacu nk’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abenshi bayifite muri iki gihe, bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kandi ikindi barimo gukoresha urubyiruko cyane. Ikintu cya mbere dukora ni ukubasubiza, ntago tubasubiza tubatuka cyangwa dukoresha ubundi buryo, tubasubiza tubereka ibyiza by’igihugu cyacu, amateka yaranze igihugu cyacu, tubera ukuri kw’ibihari".
Étienne Mutabazi, ufite imyaka 23, ahamagarira urubyiruko guhaguruka bagahangana n’abagoreka amateka y’igihugu cyacu.
Yagize ati: " Nk’Abanyarwanda twahisemo, kuba umwe, nk’urubyiruko rero bagifite imyumvire imeze utyo bashaka kwirebamo indererwamo y’amoko, turababwira ngo nibacire birarura. Ni bacire birarura, nta muntu n’umwe uzakomeza gushaka guhakana no gupfobya amateka y’igihugu cyacu ngo tumwemerere; urubyiruko rwose ndarukangurira kugira ngo bahaguruke.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo ari intambara y’amasasu bari kurwana ngo baratinya ngo barabarasa".
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Marizamunda Juvenal, asaba urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko badasize guhangana n’abazikoresha mu buryo bwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: "Bizasaba imbaraga, bizasaba ubufatanye mu gukomeza gushaka uburyo bwo kuyirwanya, cyane cyane ko ubungubu isigaye itizwa umurindi n’ikorabuhanga, ari naho mvuga nti, mu gihe urubyiruko rumwe ruri ku nkiko z’igihugu ruhanganye n’aba bandi bayifite, bashaka kongera kwinjira mu gihugu barangize ibikorwa basize batangiye".
Yakomeje agira ati: "Ndacyeka natwe urubyiruko ruri hano imbere mu gihugu ubwo bushobozi igihugu cyabahaye, mukwiriye kubukoresha muhangana na bariya bajya ku ikorabuhanga, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside."
Yanditswe na Eulade Mahirwe




















