Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Zelensky yasabye Putin ko bahurira muri Turkiya kuwa kane.

Monday 12 May 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky yatangaje ko yiteguye guhura amaso ku maso na perezida w’uburusiya Vladmir Putin kuri uyu wa kane istanbul muri Turkiya bakaganira ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara.


Perezida Volodymr Zelensky yasabye guhura na Putin kuwa kane.

Ibi perezida Zelensky yabyanditse ku rukuta rwe rwa X nyuma y’ibyatangajwe na Donald Trump wasabye ko Ukraine yakwemera ibyasabwe na Vladmir Putin by’uko habaho ibiganiro by’imbona nkubone muri Turkiya byahuza ibihugu byombi.


https://x.com/ZelenskyyUa/status/19...


Zelensky yavuze ko igihugu cye cyari cyiteguye n’ubundi kujya mu biganiro by’amahoro, gusa hakabanza kubaho guhagarika imirwano byako kanya ntayandi mananiza.


Ibihugu byo mu burengerazuba bw’uburayi byari byasabye ko habaho guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, bagasaba ko bigomba kuba byashyizwe mu bikorwa guhera kuri uyu wa mbere, nyuma yo guhuria i Kiev kuwa gatandatu.


Mw’ijambo yagejeje ku baturage be kuwa gatandatu n’ijoro Perezida Putin yavuze ko igihugu cye kuva mu ntangiriro cyari gifite ubushake bwo kujya mu biganiro by’amahoro, kuko hari ibyari byatangiye kubera muri Turkia ariko, Ukraine ikabyikuramo.


Perezida Putin yatangaje ko yiteguye guhagarika intambara muri Ukraine.

Leta ya Moscow mbere yari yavuze ko izahagarika imirwano aruko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bihagaritse guha inkunga ya gisirikari kuri Ukraine ndetse no gukomeza kurasa imbere mu burusiya.


Kuwa gatandatu, Perezida Zelensky yakiriye i Kiev Minisitiri w’intabe w’ubwongereza Keir Stermer, Emmanuel Macron uyobora ubufaransa, Chancellier w’ubudage Friedrich Merz ndetse na Minisitiri w’intebe wa Pologne Donald Tusk, wanahamagariye Trump kuganira kuri uwo mushinga.


Abategetsi b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’uburayi bahuriye i Kiev muri Ukraine.

Keir Starmer yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko perezida Trump yifuza ko intambara irangira kandi hakabaho guhagarika imirwano mu gihe cya vuba ntayandi mananiza, kandi ko impande zirwana zigomba kubyumvikanaho bwangu.


Ukraine n’Uburusiya bari batangiye ibiganiro muri Werurwe 2022 mu mujyi wa Istanbul muri Turkiya ariko nyuma biza guhagarara, byari byatangiye nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo z’uburusiya zitangije ibitero muri Ukraine.


Nyuma y’imyaka irenga itatu intambara itangiye ibihugu byombi bikaba byiyemeje gusubira mu biganiro bigamije kurangiza intambara, gusa abasesengura ibya politiki bavuga ko buri ruhande hari amananiza akiriho mu bizatuma intambara itabasha gusozwa mu gihe cya vuba nkuko byari byitezwe Trump akigera ku butegetsi.


Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru