Ku munsi wa kabiri wo guha ibiribwa abaturage basanzwe batunzwe n’akazi ka buri munsi I Kigali byakozwe mu mirenge itandukanye y’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abayobozi mu nzego z’ibanzw bareba uburyo binozwa, ibiribwa bigezwa ku baturage mu ngo hirindwa kubisanga ku kagari mu rwego rwo kurushaho kwirinda gukwirakwiza virusi ya corona.
Mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere ukaba n’umunsi wa kabiri babitanga bakurikijeho abo mu mirenge itari yahawe ibyo kurya ku cyumweru.
Akarere ka Nyarugenge kagize kati "Uyu ni umunsi wa kabiri wo kugeza ibiribwa ku miryango itishoboye muri iki gihe cya Guma mu rugo igikorwa ejo cyatangiriye mu Mirenge ya Muhima,Kimisagara,Gitega na Rwezamenyo bigezwa ku Miryango 4882."
Umuyobozi Nshimgwabikorwa w’aka karere Ngabonziza Emmy yagize ati "Turashimira abaturage bakomeje kwitwara neza, bubahiriza amabwiriza y’Ubuyobozi muri iki gihe cya GumaMurugo.Turakomeza gufasha umuntu wese waba akeneye ibiribwa, twibuka ko twese bitatugereraho rimwe, ariko ufite ikibazo wese azabibona."
Mu karere ka Gasabo ho n’abarwariye mu ngo bahawe n’ibindi byiyongera ku muceri, kawunga n’ibishyimbo biri gutangwa bongererwaho n’amavita, isukari n’isabune n’amata yo kongera ku mirire isabwa ku muntu urwaye COVID-19.
Naho mu karere ka Kicukiro naho byakozwe mu mirenge irimo n’uwa Gatenga aho byageze ku mugoeroba igikorwa kigikomeje mu masibo atandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ashimangira ko ntawe uzasonza kuko yabuze ibyo kurya, Leta yazirikanye buri wese uri mu rugo kubera ko akazi ke kahagaze.
Yavuze ko ubuhunikiro bw’igihugu buhagije mu kuzatunga abagizweho ingaruka ariko nanone Leta itabona ibyo buri wese yifuza uko yabyihaga.
Mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango ibihumbi 220 izafashwa muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo.
Amafoto: Nyarugenge, Gasabo, kicukiro Twitter handles




















