Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abagore bafitiwe ikizere na baturage mu kuyobora ariko baracyitinya

Monday 18 June 2018
    Yasomwe na

Kuba hari abagore badahatanira imyanya ikomeye mu igihe cyo kwiyamaza suko abaturage batabagirira ikizere ngo batorwe ahubwo baritinya bakumva ko iyo myanya ikomeye atari iyabo bakayiharira abagabo.

Bamwe mu baturage ba karere ka gakenke mu murenge wa Rushashi bavuga ko bafitiye ikizere abagore kuku iyo umugore yiyamamaza umwumva nkumwizerwa igihe kinini abagore baba inyangamugayo ibyo bituma batorw riko bakitinya umwe mubaganiriye ni kinyamakuru mamaurwagasabo.rw Nyirahabimana mariya avuga ko abaturage bafitiye ikizere abagare ahubwo nibo bitinya yagize

ati"icyizere abaturage bagifitiye abagore kuko iyo harumugore watinyutse kwiyamamaza aratorwa ibyo rero ntabwo abagore turabyumva usanga twumva ko imirimo ikomeye itorerwa abagabo tukabyiganira muri ya myanya 30% gusa tukitesha amahirwe abaturage batufitiye tugahera mukwitinya, byakabaye birangira kuko turashoboye abaturage batwizera kurusha abagabo kuko abagore bakunda kwatwararika ibyo batuma no kubahiriza ishingano batorewe babishobora”.

Ibyo uyu mubyeyi yavuze byahamijwe n’umwe mu bagabo twaganiriye,Bariyanga Emmanuel n’umwe mu baturage batuye mu murenge wa gashenyi avuga ko iyo umugore agiye kwiyamamariza umwanya ukomeye mugufata ibyemezo yumva amufitiye icyizere kurusha abagabo kuko abagore mubuzima bwabo bakunda kuba inyangamugayo yagize

ati”ntabwo nagirira ikizere umugabo kurusha umugore bagiye kwiyamamaza kuyobora kuko abagore bazi kubahiriza ishingano zabo nkuko bubahiriza izo murugo nizakazi batorewe aruko, ahubwo baritinya ntibiyamamaza ngo tubatore njye nsanga bakwiye kubyaza amahirwe bafite yikizere abaturage bafitiye bagatinyuka bakiyamamaza tuka batora umuntu yaba mutima wurugo ntabe uw’igihugu nibatinyuke gusa kuko amashuri barayafite, banayarangiza barusha basaza babo no kuyobora babishobora”.

Umuyobozi wa karere ka gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Aime Francois NIYONSENGA avuga ko abagore bafitiwe ikizere n’abaturage kuko bagira guhunda ihamye kuburyo ibyo babwiye abaturage barabyubahiriza kuko ngwee niyamaza nahanganyeho na bagore ariko wabonaga abantu babakunze kuko bazi gusobanura ibyo bakora niyo bageze mukazi bakora bagakunze kandi umuco wacu utuma twizera abagore nkinyangamugayo bakoreshe ayo mahirwe biyamaze”.

Akomeza avuga ko kwigisha nuguhozaho bazakomeza gukangurira abagore gutinyuka kuko batangiye kwiga bamasomo atandukanye ninako bakwiye kujya munzego zifata ibyemezo twese nkabayobozi turabashyigikiye kuko wakoranye nabo batanga umusaruro ukwiye koko sindangare nka bamwe mubagabo.

Kwitinya kw’abagore bituma imyanya y’ubuyobozi batayijyamo ari beshi kuko ubu usanga abagore bayobora uturere ari icyenda muri mirongo itatu, urugero nko muntara ya mumajyarugur muture dutanu(5)umugore numwe niwe uyobora akarere mugihe muntara y’iburasirazuba igizwe nuturere turindwi (7) nta karere na kamwe ka yobowe n’ umugore.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru