Ndayambaje Jean Claude
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11, n’abatoza bagomba kuzahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi bikazamenyekana tariki ya 17 Mutarama 2022, ibirori bizabera ahitwa Zurich mu Budage.
Mu rutonde ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru Ku isi "FIFA" yashyize ahagaragara ruriho abakinnyi bakomeye Ku Isi Mu gihe umwaka ushyize Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich ariwe wegukanye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2020
Dore abakinnyi bagaragara kuri uri rutonde:
– Roberto Lewandowski
– Lionel Messi wa PSG
– Cristiano Ronaldo wa Manchester United
– Karim Benzema wa Real Madrid CF,
– Kevin De Bruyne wa Manchester City FC -Erling Haaland wa BV Borussia 09 Dortmund
– Jorginho wa Chelsea FC
-N’Golo Kanté wa Chelsea FC
– Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain
– Neymar wa Paris Saint-Germain
– Mohamed Salah wa Liverpool FC.
Mu banyezamu bagaragara kuri uri rutonde .
Umunya-Brésil Alisson Becker wa Liverpool watwaye iki gihembo mu 2019, Umutaliyani Gianluigi Donnarumma AC Milan/PSG
– Édouard Mendy ukomoka muri Senegal akaba akinira Chelsea Manuel Neuer wa Bayern Munich yo mu Budage akaba ariwe watwaye igihembo cy’umwaka ushize , Kasper Schmeichel ukinira Leicester City yo mu bwongereza.
Ku ruhande rw’abagore bahatanira iki gihembo harimo abki 4 bakinira Barcelone y’abari n’abategarugori bagomba kuvamo umwe w’Umwaka wa 2021 .
Dore urutonde rw’abakinnyi ba bari n’abategarugori bazavamo utwara igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
– Aitana Bonmati,
– Jennifer Hermoso -Alexia Putellas bose bo muri Espagne
– Caroline Graham-Hansen.
– Magdalena Eriksson akinira Chelsea
-Pernille Harder wa Chelsea
– Jo So-yun akinira Chelsea
– Samantha Kerr wa Chelsea
Mu bandi bagaragara kuri uru rutonde barimo.
Stina Blackstenius wa Suède na BK Häcken, Lucy Bronze na Ellen White wa Manchester City, Vivianne Miedema wa Arsenal WFC ndetse n’Umunya-Canada Christine Sinclair ukinira Portland Thorns FC.
Dore abatoza bazatoranwamo umwiza w’umwaka wa 2021:
-Thomas Tuchel utoza Chelsea yatwaye UEFA Champions League y’ubushyize
– Roberto Mancini watwaranye igikombe cya EURO 2020 n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani -Antonio Conte
– Hansi Flick wa Bayern Munich n’u Budage
– Pep Guardiola utoza Manchester City,
– Lionel Sebastian Scaloni watwaranye Copa América na Argentine na Diego
Simeone wa Atlético de Madrid
Muri 2019 na 2020 Umutoza Klopp wa Liverpool niwe wegukanye iki gihembo.
Mu bari n’abategarugori Umutoza mwiza agomba kuva hagati ya Lluís Cortés wa FC Barcelona , Peter Gerhardsson utoza Suède, Emma Hayes utoza Chelsea FC Women, Beverly Priestman utoza Canada na Sarina Wiegman watoje u Buholandi n’u Bwongereza muri uyu mwaka wa 2021.
Abazatora binyuze kuri internet ni abakapiteni b’amakipe yose y’ibihugu n’abatoza bose b’ibihugu nibo bazatanga amajwi n’abanyamakuru 200 bazaba baratoranyijwe bakora ibijyanye na siporo gutanga amajwi bizarangira tariki ya 10 ukuboza 2021.