Tuesday . 1 April 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 February » Amavuriro yo mu Rwanda agiye guhabwa imiti mishya ya Malaria – read more
  • 28 February » Karongi: Bavuga ko bategetswe kwishyura inka batariye – read more
  • 28 February » U Burundi bwasubije AFC/M23 yabushinje gukora igitero cya Bukavu – read more
  • 28 February » Ndikuriyo wa CNDD-FDD yagaragaye ahoberana na Perezida Ndayishimiye nyuma yo kuva mu bitaro – read more
  • 27 February » Itangazo ryo guhindura amazina – read more

Abakora isuku y’Umujyi wa Musanze bamaze amezi atatu badahembwa

Friday 12 April 2024
    Yasomwe na


Abaturage bakora isuku mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze baravuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, mu gihe abakoresha babo bavuze ko habaye ikibazo cy’ikorababuhanga.

Aba baturage biganjemo abagore babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yabasanganga mu mujyi wa Musanze barimo kwijujuta, basaba guhembwa amafaranga yabo.

Mu mvugo zuje amaganya bagiraga bati, "Uyu munsi nibataduhemba ejo sinzagaruka mu kazi, ubu se wamara amezi kumwe, abiri, ntafaranga ukumva unezerewe? Cyakoze batubwiye ko saa 14h00’ atugeraho reka dutegereze."

Undi muturage wanze kwivuga izina ngo batazamwirukana yagize ati: "Ntabwo turahembwa, turashonje rwose; ubu njyewe amadeni mfite arenda kunyica. Abana mu rugo ntacyo kurya. Umuyobozi wacu ubanza atajya abishyiramo ubushake bwo kutwishyuriza; twari twavuze ko tureka akazi ubwo baratubwira ngo nitwihangane, twagombaga no kujya kuri radiyo Musanze bakadukorera ubuvugizi."

Umuyobozi w’aba bakora isuku mu mihanda yo mu karere ka Musanze, Berancille Nyirabageni, yavuze ko amafaranga yamugezeho ayafite kuti konte gusa ngo habayemo ikibazo cy’ikoranabuhanga kuri banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald, twamuvugishe atubwira ko ari mu nama, hanyuma tumwandikira ubutumwa bugufi kuri telefone avuga ko agiye gukurikirana akamenya impamvu aba baturage batarahembwa.

Yagize ati: [Ndi mu nama nyohereza message......,] "Ikibazo ndagikurikirana ndakubwira."

Gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije ndetse n’abakozi isaha ya ya saa 14h00 yarinze irenga ntawuraca iryera message y’umushahara we.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru