Imibare y’Abanyarwanda bamaze kwica n’amasasu aturuka muri mirwano ya M23 n’igisirikare cya DRCCongo igeze ku bantu 9 mu gihe abagera kuri 600 bamaze kuvanwa mu byabo bahungishwa ahagera amasasu.
Ku munsi w’ejo nibwo Abanyarwanda bahitanwe n’amasasu yavaga i Goma byatangajwe n’u Rwanda ko bageze kuri 5, abandi 20 barakomereka.
Abari kugerwaho n’aya masasu ni abaturage baririye umupaka wa DRCongo n’u Rwanda, ku gice gihera ku mupaka muto uzwi nka Petite Barierre ku ruhande rw’u Rwanda, kuzamuka ruguru, bafite inzu ziri hafi zitegeye Goma irimo kuberamo imirwano.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yatangaje ko Abanyarwanda bahitanywe n’amasasu yarashwe mu Karere ka Rubavu n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe bifatanyije, bamaze kuba icyenda, mu gihe abandi barenga 600 batuye ahegereye umupaka, bahungishirijwe mu nkambi iri mu karere ka Nyabihu.
Si amasasu mato gusa yageraga mu Rwanda kuko hari n’imbunda nini zarashe ku ruhande rw’u Rwanda biva muri Congo ndetse bimwe bica mu kirere bifite aho byerekeje atari ukuyoba cyangwa kurenga ahari harashwe.
Abaturage bo ku mupaka na Goma batoye amwe mu masasu yarashwe mu Rwanda
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bw’u Rwanda bwahanuye ibisasu bimwe aba basirikare barasaga mu Rwanda, ariko amasusu mato yinjiye mu gihugu yica bamwe, abandi barakomereka.
Mukuralinda yavuze ko hari abaturage 681 bari baturiye umupaka w’u Rwanda na RDC bikanze urusaku rw’amasasu bajyanywe gucumbikirwa mu Nkambi ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, na ho inzu eshanu i Rubavu zasenyutse.
Mukuralinda yavuze abaturage b’i Rubavu batekanye kuko ingabo z’u Rwanda zibarinze ndetse ko n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga ku wa Mbere rwagabanyutse.
Yananyomoje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abasirikare ba FARDC binjiye mu Rwanda barasa bafata ibice bimwe.
Ati “Abanyarwanda batari hano i Rubavu babonye ku mbuga nkoranyambaga [bavuga] ko ingabo za FARDC, FDRL na Wazalendo zinjiye ku mupaka w’u Rwanda zirawurenga zikaba ziri kurasa aho hose hakaba hari ibyasenyutse n’inzu zahiye ngo hari n’inzu ubuyobozi bukoreramo zafashwe. Ibyo ni ibiri ku mbuga nkoranyambaga [gusa] ariko abantu bashyire umutima hamwe umutekano urarinzwe.”
Imwe mu nzu zo mu Rwanda zagezweho n’amasasu yavuye mu rugamba rwa Goma muri DRCongo



















