Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abatuye Rubavu bashyizwe muri Guma mu Karere

Wednesday 16 June 2021
    Yasomwe na

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’igihugu yanzuye ko bitewe n’ ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bukomeje kwiyongera mu Karere ka Rubavu, hafashwe icyemezo cyo kugashyira muri gahunda ya Guma mu Karere.

Iki ni icyemezo utashidikanya Gusanisha n’ingaruka zakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyakuye mu byabo imiryango y’abanyekongo irenga ibihumbi y’Abakongomani bahungira mu Rwanda, benshi batazi n’uko bahagaze ku bwandu bwa Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko guhera ku wa Kane, tariki ya 17 Kamena 2021, kariya karere gashyizwe muri Guma mu Karere, kugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) gikomeje gufata indi ntera.

Amasaha y’ingendo mayo muri aka karere guhera kuri iriya tariki ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’umugoroba( 7:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 no ku isesengura ryakozwe n’Inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya COVID-19, na nyuma yo kubijyaho inama n’inzego bireba.

Abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa hakoreshejwe ibinyabiziga bemerewe kubizana mu Karere ka Rubavu kandi abafite ibicuruzwa byambukiranya umupaka na bo bemerewe kubyambutsa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Mu turere twa Rutsiro, Burera, Gicumbi na Nyagatare na ho hafashwe izindi ngamba
Itangazo rikomeza rivuga ko mu Karere ka Rutsiro, guhera ejo ku wa 17 Kamena 2021, ingendo zibujijwe guhera saa moya z’umugoroba( 7:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Na ho mu turere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare ho ingendo zibujijwe kuri ariya masaha mu mirenge imwe n’imwe.

Mu Karere ka Gicumbi ni mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga. Mu Karere ka Burera ni mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe. Mu Karere ka Nyagatare ni mu mirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe Karama na Kiyombe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru