Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amavuriro yo mu Rwanda agiye guhabwa imiti mishya ya Malaria

Friday 28 February 2025
    Yasomwe na

kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu mezi abiri ari imbere hatangira gutangwa imiti mishya ya Malariya yunganira iyari isanzwe kubera ubwiyongere bw’iyi ndwara n’ubudahangarwa Malaria yakoze ku miti yatangwaga.

Ni nyuma Yuko ubushakashatsi bwakozwe na RBC bugaragaje ko muri Mutarama uyu mwaka hagaragaye abarwayi ba Malariya bagera ku bihumbi 83, muri bo abagera ku bihumbi 70 ni abo mu turere 15, ni mu gihe utuza imbere y’utundi ari Kicukiro na Gasabo.

Muri aba barwayi kandi abagera kuri 285 barwaye Malariya y’igikato, irangwa no kwiyongera ku dukoko dutera malariya mu maraso, kugabanuka gukabije kw’amaraso mu mubiri, kwangirika kw’ingingo z’umubiri zirimo umwijima, impyiko n’ibindi.

RBC ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bigo nderabuzima bwagaragaje ko 80% barwaye bagafata umuti usanzwe wa Quartem aribo gusa bakira neza, akaba ariyo mpamvu hafashwe gahunda yo guha abaturage imiti mishya ya Malaria.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yabwiye RBA kudafata imiti neza ya Malariya biba intandaro yo kwihinduranya kwayo, bigatuma umuti wari usanzwe utayivura neza.

Ati: ” Harigihe (imiti) baba bayisaranganyije, iyo yari kunywa iminsi itatu akayinywa umunsi umwe, bigatuma twa dukoko turi muri we tudashiramo burundu ahubwo tukagira ubudahangarwa ku muti.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu wagize ubudahangarwa ku muti wa Malariya arumwe n’umubu ugatwara utwo dukoko, ukaba waruma undi muntu, bimugiraho ingaruka zo kuba yafata imiti ntimukize.

Ati: ”Ariko wa muntu ufite ka gakoko kagize ubudahangarwa ku muti, ashobora kugira ibyago akarumwa n’umubu ukamuvanamo twa dukoko twamaze kugira bwa budahangarwa, byumvikane ko wa mubu utwaye twa dukoko undi muntu umubu uzaruma uzamushyiramo twa dukoko twagize ubudahangarwa, bivuga ko wa muntu urumwe n’umubu bwa kabiri nta ruhare yagize mu kunywa imiti nabi.”

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubuzima yaburiye abantu gukaza ingamba zo kwirinda Malariya kuko imibu iyitera ikomeje kwiyongera, kugira ubudahangarwa ku miti, no kuba iruma abantu bataragera mu nzu, iteye umuti.

Abantu benshi bashinjwa kutamenya kunywa neza imiti ya Malaria bigatuma indwara irema ubudahangarwa mu mubiri w’umuntu bikarangira adakize malaria
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru