Amategeko agenwa hagendewe kw’Itegekoshinga rya Repeburika y’uRwanda kuko ntategeko cyangwa ibwiriza rishobora gushyirwaho rivuguruza itegekoshinga.
Niyo mpamvu ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw kigiye kujya kibagezaho amwe mu mategeko, ni muri urwo rwego tugiye guhera kw’itegekoshinga rya Repeburika y’uRwanda aho tuzajya tubagezaho ingingo zaryo duhereye ku ngingo yambere tukazageza ku ya nyuma.
Izi ngingo tukazajya tuzibaha mu buryo bw’uruhererekane(ibyiciro).
http://mamaurwagasabo.rw/Buri-wese-akwiye-kumenya-amategeko-amateka-n-amabwiriza-by-Igihugu-cye (igice 1)
Ingingo ya 7
Buri muntu afite uburenganzira ku bwenegihugu.
Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.
Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.
Nta wushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe cyangwa uburenganzira bwo guhindura ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda.
Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.
Ibigomba gushingirwaho mu guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, kubugumana, kubukoresha no kubutakaza bigenwa n’itegeko ngenga.
Ingingo ya 8
Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose ku buryo bungana.
Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo Itegeko Nshinga cyangwa irindi tegeko biteganya ubundi buryo.
Abanyarwanda bose, b’ibitsina byombi, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
Itegeko rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.
UMUTWE WA II : IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO
Ingingo ya 9
Leta y’ u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:
1° kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;
2° kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;
INTERUROYAII
IBYEREKEYE BURENGANZIRA
BW’IBANZEBWAMUNTU,
UBURENGANZIRA
N’INSHINGANO
BY’UMWENEGIHUGU
UMUTWE WA MBERE :IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU
Ingingo ya 10
Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.
Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.
Ingingo ya 11
Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.
Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko
abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira
Ingingo ya 12
Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Nta wushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 13
Icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ntibisaza. Guhakana no gupfobya jenoside bihanwa n’itegeko.
Ingingo ya 14
(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008 ,ingingo ya 2 )
Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi yo muri 1994 yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.
Kumenya amategeko n’ingenzi kuri buriwese kugirango umenye ko ibyo uhawe atari impuhwe ugiriwe ahubwo bwari uburenganzira bwawe nkuko amategeko abikwemerera

















