Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 March » ACCESS FINANCE RWANDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFASHA ABACURUZI BATO KUBONA IMARI – read more
  • 9 March » REG VC YEGUKANYE MEMORIAL KAYUMBA 2026 ITSINZE GISAGARA VC – read more
  • 6 March » Gisagara: Umugore yiciwe mu rugo yari yaje kuguramo ibishyimbo – read more
  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more

DRCongo yahaye amasaha 48 Aba-Dipolomate b’u Rwanda i Kinshasa inahamagaza abayo

Saturday 25 January 2025
    Yasomwe na

Umuriro ushobora kuba ugiye guturika mu mwotsi umaze igihe ucumba mu mubano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma yaho noneho Leta ya Kinshasa ihaye amasaha 48 Aba-Dipolomate b’u Rwanda ikanahamagaza abayo basanzwe i Kigali.

Ni nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo, Thereza Kayikwamba Wagner arekuye itangazo yanditse tariki ya 24 Mutarama 2025, avuga ko Kinshasa yahamagaje abadiplomate bayihagarariye i Kigali, hanyuma iha amasaha nkayo M23 yatanze (48), ku badiplomate b’ u Rwanda i Kinshasa, kuba bavuye muri DRC.

Imyaka igiye kuba 3 umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano na Leta ya Kinshasa, iyi leta ariko guhera ubwo nayo ntiyahwemye gutaka ko M23 itabaho ahubwo ari u Rwanda ruyihishe inyuma mu ngabo zarwo RDF.

Leta y’u Rwanda yamye nayo ihakana ibyo birego, igasaba Leta ya Kinshasa kwikemurira ibibazo, ikegera abo bafitanye ibibazo aho kuyizana mu rubuga.

Umubano wakomeje kuzamba kugera aho Perezida Tshisekedi yambwiye abakongomani b’i Goma ko nibamutora azasaba inteko ishinga amategeko ikamwemerera agatera u Rwanda, ndetse abemeza ko yarasa mu murwa wa Kigali atiriwe ava i Goma.

Kuva ubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda icyagerageza igisa n’uwo mugambi, cyane ko byari bivuzwe n’umukuru w’igihugu nka Perezida ubifitiye ubushobozi bwo kubigerageza.

Uyu mubano uzambye kurushaho kuva ubwo abategetsi ba Leta ya Kinshasa batangarije ko inzira y’ibiganiro ya Luanda na Nairobi bitarimo gutanga igisubizo mu ntambara bavuga ko bahanganyemo n’u Rwanda, bemeza ko hagiye gukoreshwa intambara.

Abanyapolitiki n’Umuryango mpuzamahanga ntibahwemye kuburira CONGO ko nta gisubizo kizaba mu ntambara, hakwiye gusubiwa amaso n’umutima ku masezerano ya Luanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru