Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Tuesday 18 September 2018
    Yasomwe na

Iyi nkuru turayikesha Igihe

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Robert Mugabe yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri nyuma y’ikirego kivuga ko yasambanyije abakobwa babiri bavukana barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko Mugabe akekwaho gusambanya abakobwa babiri, umwe w’imyaka 19 akamutera inda nyuma akamushakira imiti yo kuyikuramo. Murumuna we bivugwa ko we afite imyaka 17 y’amavuko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko idosiye ya Mugabe yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.

Ingingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, isobanura gusambanya umwana nk’imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Naho ingingo ya 191 ivuga ko ‘umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru