Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Abagore babyaye abana bafite ibibazo by’imyitwarire bizwi nka ‘Autisme’, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abagabo babo kugera n’aho babaharika.
Autisme ni uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto.
Niwemutoni Claudine, wo mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yabyaye umwana ufite ibibazo byo mu mutwe. Yaje kumenya ko umwana we afite ikibazo cy’imyitwarire ‘Autisme’ abibwiwe n’abaganga b’ i Gatagara mu Karere ka Nyanza.
Ati “Umugabo yamaze kubona ko umwana adafite imiterere nk’iy’abandi bana, agahora antoteza avuga ko iwabo batabyara abana bameze batyo, ubundi akambwira ngo nzamujyane iwacu. Igihe cyaje kugera yinjira undi mugore nkomeza kuruhana n’umwana, akajya aza mu rugo igihe ashakiye.”
Nyinawabasinga Claudine, wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yajujubijwe n’umugabo kubera ko yabyaye umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Ati “Yampozaga ku nkeke, akambwira ngo azashaka undi mugore uzamubyarira umwana muzima. Ariko ubwo yabivugaga afite inshoreke ku ruhande.”
Umuyobozi w’Ikigo “Autisme Rwanda”, Rosine Duquesne Kamagaju, avuga ko ababyeyi bafite abana bavukanye ikibazo cya Autisme badakwiye kwiheba kuko ari abana nk’abandi.
Umuyobozi w’Ikigo “Autisme Rwanda” , Rosine Duquesne Kamagaju, hagati hamwe n’abanyamerika baje guhugura ababyeyi n’abandi bashinzwe kwita ku bana bafite ikibazo cya autisme
Ati ‘‘Hari abana baba batazi kwigaburira, kwijyana mu bwiherero n’ibindi. Ariko iyo bageze hano turabakurikirana, tukabitaho ku buryo mu gihe gito usanga abana bakora nk’ibyo abandi bo mu kigero cyabo bakora nubwo baba bafite ubukererwe mu mitekerereze.’’
Mu rwego rwo gufasha ababyeyi babyaye abana bafite iki kibazo, ‘Ikigo Autisme Rwanda’ kifashisha inzobere zo mu bihugu bitandukanye, bagahugura ababyeyi n’abakozi b’iki kigo.
Umwe mu batanga amahugurwa, Dr Tashi Kyil, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umwana ufite ikibazo cya Autisme iyo yitaweho akura neza nk’abandi bana kabone nubwo aba afite ubukererwe.
Ati “Umwana wanjye yavutse afite ikibazo cya ‘Autisme’ nyuma yo kwitabwaho mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze kugaragaza impinduka. Ibi byatumye numva ko ngomba gufasha ababyeyi bafite abana bafite iki kibazo nkabasangiza ubunararibonye bwanjye.”
Mu myaka itanu ishize, Ikigo cya Autisme Rwanda, kimaze kwita ku basaga 100, ubu gifasha abana 32. Ubushakashatsi na OMS bwagaragaje ko umwana umwe ku bana 160 afite ikibazo cya Autisme.
Inkuru y’igihe


















