Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Huye: Abaturage barataka ibihombo batezwa n’igishanga cyangiritse.

Wednesday 21 January 2026
    Yasomwe na

Mu Gishanga cya Mukuru mu karere ka Huye abaturage bahangayikishijwe n’ibihombo barigutezwa n’amazi menshi ari kubatwarira imirima.

Ni abahinzi bo mu mukarere ka Huye mu gishanga cya Mukura bavuga kuri ubu iki gishanga cyangiritse bikomeye bikaba bigeze naho iyo imvura yaguye amazi aba menshi akototera imirima yabo.
Ati” iyo imvura iguye iraza ikarengera imyaka yacu ubwo ninako n’ubutaka bijyana ugasanga niba wari ufite metero nk’icumi ugasigarana eshanu”.


Iyangirika ry’igishanga rituma inzira imyaka y’abaturage yangirika.

Undi nawe ati “iyo imvura yaguye ari nyinshi hari ubwo uheruka uko wahinze bikarangira utashye amara masa, kuko iraza ikabirengera kubera muri iki gishanga haza amazi aturutse ku nyubako z’umugi wa Huye no hino akaba ari menshi cyane ngewe ho maze guhomba inshuro nyinshi nkatahira aho”.

Aba bahinzi bagaraza ko umuvu waya mazi ubateza igihombo gikomeye kugeza naho hari bamwe bahinga bagataha amara masa ibyo baheraho basaba ko bafashwa gutunganya iki gishanga kuko aho bigeze birenze ubushobozi bwabo.


Amazi yangiza ibikorwa by’abaturage ku bwinshi.

Ati “ Icyo mbona nuko bagakwiye kuza iki gishanga bakagitunganya ku buryo bwiza amazi akajya anyura hamwe akareka kototera imirima yacu kuko urabona hano imirima yaragiye kandi ubu twebwe byarenze ubushobozi bwacu”.

Sebutege Ange ni umuyobozi w’akarere ka Huye kuri iki kibazo avuga ko kugeza ubu nta ngengo y’imari iraboneka yo gutunga iki gishanga ariko mugihe kitarakorwa agira inama abaturage yo kurwanya isuri ku misozi ndetse bakanafata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo.

Iki gishanga gihuriza hamwe amazi aturuka ku Nyubako zimwe na zimwe ziri mumugi wa Huye aho iyo imvura iguye aya mazi yiyongera kuyasanzwe yo mu gishanga.


Umuvu w’amazi uzana ingufu ugatwara ubutaka.

Bityo abaturage bakaba badashobora kuyafata bitewe nubwinshi bwayo gusa umuyobozi w’akarere ka Huye agaragaza ko hegitari zirenga 800 z’ibishanga zikeneye gutunganywa akaba avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka bizakorwa.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru