Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more
  • 23 June » Kuki hatabaho guhinduka kw’ubutegetsi muri Iran: Donald Trump yatanze umuburo – read more

Igikombe cy’Isi gisigaje iminsi 20: Menya Ibihugu bizitabira

Wednesday 2 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki imikino y’igikombe cy’Isi 2022 igatangira, imyiteguro irarimbanije mu gihugu cya Quatar.

Harabura iminsi 20 gusa kugira ibihugu 32 bihurire mu migi ya Quatar kuva tariki ya 20 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022.

Ni ubwa mbere mu mateka Qatar nk’igihugu gito kigiye kwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi. Igiheruka cyari cyabereye mu gihugu cy’u Burusiya mu mwaka wa 2018 cyegukanywa n’Ubufaransa busezereye Croatia ku bitego 4-2.

Igikombe cy’Isi niryo rushanwa rya mbere rimomeye ku Isi aho abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba Ruhago baba bahanze amaso ibihangane biconga ruhago kakahava. Cyitabirwa kandi n’amakipe y’ibihugu biba byaritwaye neza mu majonjora.

Ni iki wamenya mbere y’uko iyi mikino itangira

Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2022 cyimuriwe igihe cyari kuberaho ku mpamvu z’ubushyuhe bwo hejuru bukunze kuba mu gihugu cya Qatar. Indi myaka yatambutse cyari gisanzwe kiba hagati ya Kamena na Nyakanga ariko icy’uyu mwaka kigiye kuba hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza. Igipimo cy’ubushyuhe bwa 40 kugeza hejuru nibwo buba buri muri icyo gihugu.

Ni irushanwa ry’Igikombe cy’Isi kigiye kuba Isi iri gusohoka mu bihe bitoroshye by’Icyorezo cya Covid19 cyashegeshe ibihugu hafi ya byose muri rusange.

Ikindi abantu bamenya ni uko kwinjira muri stade kureba umupira buri muntu wese azajya yinjira adategetswe kuba yarikingije icyorezo cya Covid-19, gusa bizajya bisaba kwerekana ibisubizo by’uko ntawufite icyo cyorezo, bivuze ko uzajya uba wipimishije.

Ni sitade umunani nziza zatoranijwe iyi mikino izaberaho yo mu gihugu cya Qatar.

Zimwe muri zo twavuga iya Khalifa International Stadium, Al Janoub Stadium, Education Stadium, Al Rayyan Stadium, Al Thumama Stadium na Ras Abu Aboud izi zose zifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 40 by’abantu birenga bareba umupira bicaye neza.

Lusail Stadium nayo ni indi sitade nziza cyane iherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Umujyi wa Doha ikaba yakira abantu bagera ku bihumbu 60 na Al Bayt Stadium in Al Khor yakira abagera ku bihumbi 60 zose zizakinirwaho imikino y’Igikombe cy’Isi.

Buri wese uzajya winjira kuri sitade nkuko bikubiye mu itangazo, azajya yerekana ikarita yitwa (Hayya) izaba imeze nk’indangamufana. Izajya ikoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura kureba imikino y’igikombe cy’Isi itandukanye hirindwa umuvundo.

Ikindi wamenya ni uko buri muntu wese uzajya uba afite iyo karita azaba yemerewe gukora ingendo rusange z’ubuntu mu gihe cyose mu gihe cy’irushanwa.

Uzaba afite iyo karita kandi azaba yemerewe kuba muri Qatar kugeza mu kwezi kwa Mutarama tariki 2 2023, aryoherwa n’ubuzima bwo muri kiriya gihugu.

Nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru bikorera muri Qatar, bivuga amatike agera kuri miliyoni 3,578, 679 yamaze kugurwa.

Ibihugu bifite umubare munini mu kwibikaho amatike menshi ni Qatar ari nayo izacyakira iyi mikino.

Ibindi bihugu ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Argentine, Mexico, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Igiciro gito cy’itike imwe ku muturage wo muri Qatar n’amadorari 11, tuyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni ibihumbi 11,000rwf arengaho make.

Biteganyijwe ko abantu barenga miliyoni imwe bazaba bari muri Quatar mu gihe abandi bazaba bataha mu bihugu bituranye n’iki gihugu harimo na Saudi - Arabia hakoreshejwe imodoka z’ubuntu zizashyirwaho na leta ya Quatar.

Mu bindi byatejerejweho ni amategeko agomba kuranga buri mufana wese ni kutanywera inzoga mu ruhame no kubaha amategeko agenga icyo gihugu kandi agakurikizwa yose uko yakabaye, birinda gutandukira no guhonyora amahame agenga iki gihugu.

Mu bindi bikorwa bizibandwaho ugusura inzu ndangamurage ziri muri Quatar, hareshywa abashoramari ndetse hagakorwa n’ubukerarugendo bushingiye ku muco, hari inzu ndangamurage igezweho y’i Doha yitwa Mathaf nayo izasurwa ubwo igikombe cy’Isi kizaba kiba.

Dore uburyo amatsinda apanze

 Mu itsinda rya Mbere (A)harimo
Ubuhorandi, Sénégal, Qatar na Équateur

-Mu Itsinda rya Kabiri (B) harimo

Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Wales

-Mu Itsinda rya Gatatu(C) harimo

Argéntine, Pologne, Arabie Saoudite na Mexique

-Mu Itsinda rya Kane(D) harimo

Ubufaransa, Tunisia, Denmark na Australié

-Mu Itsinda rya Gatanu(E) harimo

Ubudage, Éspagne, Ubuyapani na Costa Rica

-Mu Itsinda rya Gatandatu(f)harimo

Ububiligi, Canada, Maroc na Croatia

-Mu Itsinda rya Karindwi (G) hatimo

Brazil, Ubusuwisi, Sérbie na Cameroon

-Mu Itsinda rya Munani(j) harimo
Portugal, Uruguay, Ghana na Korea y’epfo

Ikindi ni uko hazaba hari n’abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi barenga 60 bazataramira abazitabira iyi mikino; uri bo twavuga Post Malone, Maroon 5, Black Eyed Peas na Robbie.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru