Wednesday . 25 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 December » Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera – read more
  • 24 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 December » DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero – read more
  • 23 December » Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF – read more
  • 23 December » FARDC na UPDF bakozanyijeho – read more

Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye 17 abandi 30 barakomereka I Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Abantu bagera kuri 17 basize ubuzima muri iki gitero abandi 30 barakomereka nyuma y’iturika ry’igisasu nukurasana kwabaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Somalia-Mogadishu

Nyuma y’iki gitero cyagabwe I Mogadishu, Umutwe w’abarwanyi bagendera ku matwara akomeye ya ki Islam, Al Shabab ukaba wahise wigamba gutegura no kugaba iki gitero.
Iki gisasu cyabanje guturika kikaba cyari giteze mu modoka yo mu bwoko bwa minibisi byakurikiwe no gutabara kw’abashinzwe umutekano nabo baje kurasana n’aba barwanyi ba Al-Shabab.

Mu 2011 abasirikare ba leta hamwe n’inteko mpuzamahanga zihagarariye amahoro, bakaba bari birukanye uyu mutwe mu mujyi wa Mogadishu, gusa kuva icyo gihe nabo ntibasibye kuhagaba ibitero by’ubwiyahuzi binahitana batari bake muri uyu murwa mukuru wiki gihugu.

Mu ntangiriro zuku kwezi, akaba aribwo nanone abantu basaga 26 bahitanywe n’igitero nubundi cya Al-shabab cyagabwe kuri Hotel imwe mu mujyi wa KISMAYO uherereye mu majyepfo y’iki gihugu. Igitero cyanaguyemo umunyamakurukazi warukunzwe cyane muri iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru