Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imiryango yahoze ituriye Sebeya igiye kubakirwa

Tuesday 4 March 2025
    Yasomwe na

Mu kwezi kwa Gatanu umwaka wa 2023 abagera kuri 135 bahitanywe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye yuzuza yangiza byinshi mu turere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi, tw’intara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, byumwihariko abari baturiye umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu.

Kuva ubwo guverinoma yatangiye gahunda yo kwita ku barokotse ibyo biza ndetse itasaba abaturiye uyu mugezi aho ugeza amazi kuhimuka kugira ngo batangire bashake igisubizo kirambye ku buryo uyu mugezi utazongera kwangiza ibintu nkuko byagenze.

Mu bahitanywe n’ibiza barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16], nkuko imibare yari ihagaze muri Gicurasi 2023.

Kuri ubu, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA igaragaza ko bitarenze 2025, izaba yamaze kubakira imiryango 4085, irimo 870 y’abahoze batuye mu nkenegero y’Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu badafite ibibanza, bose bagizweho ingaruka n’ibiza by’icyo gihe.

Ibi biza byangije n’inzu zirenga 2100 mu gihe izindi 2763 zasenyutse burundu, n’ibikorwaremezo nk’imihanda na byo birangirika.

Nyiramashashi Apollinaria wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ageze ku itongo rye ryaturutse kuri Sebeya

Ibiza bikimara kuba Leta yahise yihutira kubakira abaturage bo muri twa turere twagizweho ingaruka. Ku ikubitiro hubatswe 904 z’abaturage zirimo 184 zo mu Karere ka Rubavu.

Zirimo kandi 189 zubakiwe ab’i Karongi, 117 zubakiwe ab’i Nyabihu, 164 zubakiwe ab’i Ngororero, 53 zubakiwe ab’i Burera n’inzu 197 zubakiwe Abanya-Rutsiro.

Mu kwihutisha ibyo bikorwa byo kubakira abaturage, mu 2023 Guverinoma y’u Rwanda yatangije undi mushinga wiswe ‘Contingency Emergency Response Component: CERC).

CERC izarangira hubatswe inzu 4085. Kuri ubu inzu 900 zamaze kubakwa mu gihe ibikorwa byo kubaka inzu 1888 bigikomeje. Izindi zizubakwa mu bihe bitarambiranye na cyane ko ibibanza byabonetse.

Zimwe mu nzu nshya zubatswe ku bahuye n’ibiza bya Sebeya batishoboye

Nk’ubu mu Karere ka Rubavu hazubakirwa abaturage 870 bimuwe mu bice bitandukanye biri mu nkengero z’Umugezi wa Sebeya wagize ingaruka ku barenga 5000 ndetse n’ahandi hari ibyago byo kwibasirwa n’ibiza badafite ibibanza.

Izi nzu zizubakwa mu Murenge wa Rugerero kuri site za Kasonga na Ruranga. Ubutaka bwarabonetse n’indi myiteguro yose yarakozwe.

Mu Karere ka Rubavu, ibiza by’umwihariko byatewe n’imyuzure yakomotse ku mugezi wa Sebeya, wibasiye cyane imirenge irimo uwa Kanama, Nyundo, Rugerero, Nyamyumba n’indi.

Ibiza byo muri Gicurasi 2025 bikiba, Akarere ka Rubavu katangiye ibikorwa byo gutabara abaturage bakurwa mu manegeka, aho barenga 5000 bahise bajyanwa kuri site ya Gisa, mu buryo bwo kubaha ubutabazi bw’ibanze, burimo no kubakodeshereza.

Uyu muturage Bwenge wo mu Karere ka Burera agaragaza inzu yari atuyemo mbere yasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2025
Umuryango wo mu Karere ka Ngororero wishimiye inzu wahawe
Mu Murenge wa Musanze hari kubakwa inzu 200 zizahabwa abibasiwe n’ibiza
si inzu gusa zasenywe n’iyo mvura ahubwo n’ibindi bikorwa remezo byagizweho ingaruka

Foto: Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru