Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Inararibonye Tito Rutaremara yagaragaje inzira banyuzemo hakorwa Itegeko Nshinga rya 2003 harimo na Minisitiri mushya Dr. Ugirashebuja

Monday 20 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Inararibonye Hon. Tito Rutaremara yasobanuye uko hakozwe Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe mu 2015 kugeza ubu, avuga ubunararibonye bwa Minisitiri mushya w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel uherutse gushyirwaho na Perezida Kagame Paul.

Hon. Rutaremara yibutsaga abantu ku rukuta rwe rwa Twitter atangiye gukoresha mu minsi mike ishize ko kuva mu 2000-2003 yibuka umuhate, ubupfura byarangaga Minisitiri Dt. Ugirashebuja mu kazi bakoranye mu gukora Itegeko Nshinga rishya.

Ati "Nishimiye inshingano wahawe kdi nizeye ko uzazuzuza neza nkuko warangwaga no kunoza akazi kawe kandi ufite n’inyota yo kumenya ibishya.

Umwe mu mwanzuro w’inama zo mu Urugwiro mu 1998-1999 hemejwe ko itegeko-nshinga rigomba guturuka mu bitekerezo by’abaturage hashyizweho komisiyo y’abantu 12. Harimo 8 baturuka mu mashyaka 8, hakabamo 3 baturuka mu miryango itegemiye kuri leta n’umwe uhagarariye inzego z’umutekano."

Yakomoje agira eAti "Icyiciro cya mbere habanje kwiyubuka (Team building) no kwishyiriraho amategeko yagombaga kutugenga byakozwe mu Igihe cy’ukwezi kumwe, icyiciro cya kabiri habayemo kwihugura ku itegeko-nshinga Icyo aricyo nicyo rivuze no kumenya uko ahandi byakozwe no kureba uruhare rw’abaturage."

Ikiciro cya Gatatu ngo ni cyo Dr. Ugirashebuja Emmanuel nawe yagizemo uruhare rukomeye.

Ati "Icyiciro cya Gatatu niho habayeho kwigisha kwakira ibitekerezo biturutse mu byiciro n’inzego zitandukanye z’abanyarwanda harimo n’impunzi n’abandi bose baba mu mahanga, aho rero niho Ugirashebuja yaje mu ikipe afasha kunoza ibyo bitekerezo."

Hon. Rutaremara yakomoje avuga ko mu cyiciro cya 4 habayeho gutoranya ingingo 64 z’ingenzi zikoze itegeko nshinga, zigishwa n’Abanyarwanda bazitangaho ibitekerezo.

Igice cya 5 habayeho gutoranya ingingo z’ingenzi zizaguma mu itegeko nshinga.
Igice cya 6 habayeho Guhuriza hamwe ibitekerezo muri database no kubinoza

Igice cya 7 habayeho kongera kumurikira abaturage na za nzego zose ibyavuye mu byo bahisemo. Igice cya 8 habayeho kwandika itegeko nshinga no kurimurikira abahagarariye abaturage n’inzego zitandukanye byabereye mu Nteko ishinga amategeko biyobowe na Nyakubahwa Peresida wa Repubulika.

Igice cya 9 habayeho kumurikira abahanga mu bijyanye n’amategeko n’itegeko nshinga mu rwego rwo kureba niba biri ku rwego mpuzamahanga, harimo abacus (USA, Germany, South Africa na Britain) ndetse barabishima cyane. Igice cya 10 habayeho kurimurikira lnteko ishinga amategeko na guverinoma no kwakira Ibindi bitekerezo kubashakaga kugira icyo barivugaho.

Igice cya 11 habayeho kumurikira abaturage itegeko nshinga babereka ko ibitekerezo byabo by’ingenzi batoye byagumyemo, mu gice cya 12 habayeho referendum (kamarampaka), aho itegeko nshinga ryatowe ku kigero cya 93% .

Hon. Tito Rutaremara yavuze ko muri rusange gtegura no kwemeza itegeko nshinga byamaze imyaka 3 n’amezi 7.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru