Virusi ya Marburg, ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia. Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.
Izi ndwara zo mu bwoko bwa Marburg igenda mu miyoboro (imitsi mu cyongereza yitwa Blood Vessels)) isanzwe inyuramo amaraso zikangiza uwo muyoboro. Marburg nyuma yo kwangiza imiyoboro y’amaraso, inatuma amaraso atavura uko bisanzwe. Iyi ndwara igira ingaruka z’ako kanya ku bindi bice by’umubiri nk’umwijima n’impyiko.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kuyandura akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba. Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima yahamije ko itandurira mu mwuka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS risobanura ko iyi virusi itera umuriro mwinshi utuma uwayanduye ava amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, ndetse uwayanduye aba afite ibyago biri hagati ya 23% na 90% byo guhitanwa na yo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda isobanura ko hari abashobora kwandura virus ya Marburg, ariko hagati y’iminsi itatu na 21 bakaba bataragaragaza ibimenyetso by’ibanze.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Izindi nshuro icyorezo cya Marburg cyakoze hasi muri Afurika n’ubukana cyari gifite

Icyorezo cya Marburg cyiza imbere ku Isi mu guhitana abantu benshi mubacyanduye ugereranyije n’ibindi byorezo
Samuel Mutungirehe